SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Isimbi Model yagarutse ku cyatumye akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Isimbi Model yagarutse ku cyatumye akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa
Imyidagaduro

Isimbi Model yagarutse ku cyatumye akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/07 at 8:54 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyamideli wamenyekanye cyane mu bushabitsi butandukanye no mu kumurika imyambaro inyuranye hano mu Rwanda no hanze yarwo, Isimbi Vestine [Isimbi Model] yakomoje uko yamenye Chryso Ndasingwa biturutse ku mwana we wakunze indirimbo uyu muhanzi yise “Ni nziza.”

Isimbi wari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo Chryso Ndasingwa yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.
Ni kimwe mu bitaramo byasigaye mu mitima ya benshi, ahanini biturutse ku kuba Chryso Ndasingwa yabaye umuhanzi wa kabiri w’indirimbo za Gospel wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kubigeraho inshuro ebyiri.

Isimbi Model yavuze ko kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ahanini byaturutse ku mwana we wamukundishije indirimbo z’uyu muhanzi.

Ati “Byaturutse ku mwana wanjye. Twavuye gusenga n’umuhungu wanjye aza aririmba ya ndirimbo ‘Ni Nziza’. Ni bwo bwa mbere nari numvise aririmba indirimbo y’Imana, ahita ambwira ngo iyi n’iyo ndirimbo nkunda cyane, kuva icyo gihe ndayitunga muri telefoni.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yakomeje gucengera cyane mu muryango we, kugeza ubwo n’iyo ajyanye umwana we ku ishuri bacuranga cyane iyi ndirimbo. Avuga ko iyo ari mu nzira ajyanye umwanya we, acuranga zimwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kugirango afashe umwana we gutangira umunsi yiragiza Imana.

Isimbi Model avuga ko hari igihe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyi ndirimbo ‘Ni Nziza’, Chryso Ndasingwa abibonye aramushimira, kuva icyo gihe batangira kuvugana birambuye.

Uyu mugore yavuze ko ubuzima agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari nabwo buzima abayemo mu buzima busanzwe. Yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo.

Ati “Ibyo mfite birampagije. Imana indinde ibyo ng’ibyo ibinkize nzigire mu ijuru. Ibaze kubura ijuru kubera akantu gato ngo urabeshya ubuzima. Ubu nibwo buzima Imana yampitiyemo, kandi nizera ko izi ibyiza binkwiriye […] Ndashima Imana ku buryo ntabeshya ubuzima mbayemo.”

Ubusanzwe uyu mubyeyi abamuzi bakubwira ko igikorwa birangwa n’umutima mwiza kandi akunda kuba hafi y’abatishoboye cyane.

You Might Also Like

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation

Nsanzabera Jean Paul May 7, 2024 May 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Shampiyona ya Billard yegukanywe na Murekatete Edissa

December 2, 2024
Imyidagaduro

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

May 19, 2025
Imyidagaduro

#Kwibuka31:Umunyarwenya witwa Kingsley yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

April 8, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yagiriye Inama Umutoza Mikel Arteta wa Arsenal

November 8, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Javanix yatumiye Mr Nice mu gitaramo i Rusizi

August 31, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Mc Glizzy arasaba abafite bahuriye n’umuziki kwibuka abahanzi bakiri kuzamuka

November 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?