SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka amurika alubumu wahozeho cyitabirwa n’ibyamamare byinshi (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka amurika alubumu wahozeho cyitabirwa n’ibyamamare byinshi (Amafoto)
Imyidagaduro

Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka amurika alubumu wahozeho cyitabirwa n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 6, 2024
Share
SHARE

 Umugoroba wo kuri uyu wa 05.05.2024  wari utegerejwe na benshi cyane  mu Kigali n’ abakunzi b’indirimbo zo  kuramya no guhimbaza  Imana aho bari bategereje igitaramo mbaturamugabo cya  Ndasingwa Chryso cyo kumurika alubumu ye  ya mbere yise Wahozeho .

Nkuko byari  biteganyijwe ko kw’isaha ya saa kumi igitaramo kiba gitangiye kandi niko byagenze kuko guhera kw’isaha ya saa munani abantu benshi biganjemo ibyamamare byinshi mu nzego zose bari  babukereye baje  gutera  ingabo mu bitugu Chryso Ndasingwa .

Ahagana kw’isaha  ya  saa kumi n’imwe nibwo umushyushyarugamba  Umunyamakuru Tracy Agasaro na DJ  Spinn ba KC2  batangie gusususrutsa abitabiriye  igitaramo binyuze mu ndirimbo zitandukanye zo kuryamya ari nako abantu bajya  mu mwuka  kugeza ubwo bahamagaye Abaramyi ba mbere  ku rubyiniro

Itsinda  rya Himbaza Club ryamenyekanye cyane kubera ubuhanga rifite  mu gukubita ingoma z’umuco w’abarundi ryageze ku rubyiniro maze mu murishyo mwiza baririmba indirimbo himbazwa mana abantu buzura umwuka barabyina karahava .

Nubwo benshi mu babanje kur rubyiniro baririmbaga iminota mike niko bayri byateuwe  kuko nyuma ya  HImbaza Club  hakurikiyeho Asaph Ministries yakunzwe cyane  mu myaka yashize muri Zion Temple nabo  ntibatinzeho kuko baririmbye  zimwe mu ndirimbo zabo nka zakunzwe yitwa Izina risumba ayandi .

Uko amasaha yagenda akura niko abantu bagenda biyongera cyane  muri BK Arena  hingajemo ibyamamare ndetse n’abandi bantu bazwi cyane hano mu Rwanda nka Muyoboke Alexis  wabaye umujyanama w’abahanzi Benshi  hano mu Rwanda,Prosper Nkomezi,Aline Gahongayire,Umuraperi MD ,Gaby Kamanzi ,Miss Naomie Danny Mutabazi, na bandi benshi  cyane .

Ahagana  kw’isaha  ya Saa moya zirenga nibwo True Promises imwe  mu matasinda aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza yageze ku rubyiniro maze  mu gisirimba cyiza cyane  baririmba indirimbo zabo zakunzwe  nka Ni bande  na Umwami uri mwiza  maze bihindura isura .

Isaha yariitegerejwe na benshi yageze ahagana  I saa moya  n’igice Chryso Ndasingwa  yageze  ku rubyiniro maze abanza gusaba bantu bose bitabiriye igitaramo  gushimira Imana yatumye kigenda neza maze  mu ndirimbo ze zikunzwe nka Niwe ,Ndakwihaye ,byararangiye ,Ntajya arananirwa ,Ibyo Imana  yakoze, wahinduye ibihe  ni zindi  zose zikunzwe yavuze ubutumwa bwinshi bw’uko Imana yagiye imugirira neza mu buzima bwe kuko kuva yatangira kuririmbira Imana yagiye ahura na bantu benshi bakamuca integer ariko Uwiteka wenyine akamwereka inzira nziza.

Mu bandi baramyi  bishimwe cyane  muri icyo  gitaramo  ni Josh Ishimwe ,Aime Uwimana ,Papy Claver n’umugore we ,

Josh Ishimwe  uri  mu bakunzwe cyane hano  mu Rwanda  ubwo yageraga  ku rubyiniro ibintu bindura isiura maze mu ndirimbo ze zikunzwe nka uri Imana yo gushimangizwa nawe nubwo atatinze ku rubyindiro  yavuyeho ubona abakunzi be bagikeneye kumva indirimbo ze .

Papy Claver na  Dorcas  bageze  ku rubyiniro nabo mu ndirimbo zabo nka  Impamvu zibifatika yakunzwe  cyane n’abakirisitu benshi yishimiwe cyane  kubera ubutumwa bwayo baririmbye kandi Ameniweka Huru Kweli  nayo  yishimiwe  cyane .

 Nyuma ya Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, yahise yakirwa ku rubyiniro nk’umunyabigwi aho zimwe mu ndirimbo yaririmbiye abakunzi be baje kwifatanya na Chryso harimo iyitwa ‘Urakwiriye gushimwa’.

Asoje kuririmba Chryso Ndasingwa yamushyikirije igikombe cy’ishimwe nk’umwe mu batanze umusanzu ukomeye wo guteza imbere indirimbo zihimbaza, zikanaramya Imana kandi akaba amaze igihe abikora.

Ni igikorwa cyatunguranye ndetse n’amarangamutima menshi asanga Uwimana Aime, agaragaza ko ari igikorwa cyimunyuze.

Hafi saa tanu z’ijoro nibwo Chryso Ndasingwa yatanze agakeregeshwa, agaruka ku rubyiniro aho yahise aririmba indirimbo yise ‘Wahozeho’ yari itegerejwe n’abantu batari bake nyuma akurikizaho ‘Ni nziza’ abaje kwifatanya nawe bagaragaza ko bagifite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana.

Igitaramo cy’amateka cya Chryso Ndasingwa cyo kumurika album ‘Wahozeho’ cyashizweho akadomo ahagana saa tanu n’iminota 35 z’ijoro.

 

 

Ubuyobozi bwa Trace Group bwashimiye u Rwanda uko rwabafashije gutegura Trace Awards &Festival
Prince Kid agiye gusubira mu rukiko
Itsinda ‘Tag Team’ ritegerejwe muri ‘Kigali Auto Show’ ryageze i Kigali
Tom Close yashimiye abahanzi bamufashije gukora kuri Alubumu yise Essence
Nyuma y’imyaka 2 irushanwa rya Miss Supranational rigiye kwongera kuba
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

New Ie Web Casino No Deposit Promo

May 28, 2024
Andi makuru

Joseph Kabila yagiye kugirana  ibiganiro n’abayobozi bo muri Kivu y’amajyepfo

June 24, 2025

Usd 1 Deposit Casino Real Money

February 25, 2025
Imyidagaduro

Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)

November 30, 2024

What Are The Best Free Slot Spins Offers In Ireland

November 11, 2019

Delta Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?