SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu
Andi makuru

BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/18 at 1:34 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

 

 

Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso yirukanye abadipolomate batatu b’u Bufaransa, ibashinja kujya mu “bikorwa bigamije gukuraho inzego” zemewe n’amategeko.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho tariki ya 1 Ukuboza 2023, inzego zishinzwe umutekano muri Burkina Faso zitaye muri yombi Abafaransa bane bakekwagaho kuba intasi z’u Bufaransa, nubwo bwo bwabihakanye.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko tariki ya 16 Mata 2024 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso yahaye aba badipolomate amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu.

Ntabwo iyi Minisiteri yasobanuye inzego aba badipolomate baba bari bagambiriye gukuraho. Ikizwi ni uko u Bufaransa ari kimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagaragaje ko bidashyigikiye ubuyobozi bw’abasirikare bo muri Afurika bahiritse ubutegetsi.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva muri Nzeri 2022, ubwo Captain Ibrahim Traoré yajyaga ku butegetsi, akuyeho Paul-Henri Sandaogo Damiba.

Icyo gihe uyu musirikare yasheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byari byaragiranye kuva mu 1961, yirukana Ambasaderi w’u Bufaransa.

Capt Traoré yatangije ubufatanye bushya hagati y’igihugu cye n’u Burusiya busanzwe budacana uwaka n’u Bufaransa, ndetse na Leta y’inzibacyuho ya Mali na Niger; na zo ziyobowe n’abasirikare bakoze ‘coup d’états’.

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Ubuyobozi n’abakozi b’Inzozi Lotto basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Nsanzabera Jean Paul April 18, 2024 April 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Peace Cup: Gasogi United isezereye APR FC

February 21, 2024
Andi makuru

Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel

October 7, 2024
Andi makuru

NYANZA : Abaturage baravuga ko bagorwa no kubona serivize z’ubutaka

December 17, 2024
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Gen Z comedy bikomeje kwigarurira imitima ya Benshi

January 26, 2024

Itangazo risubiza ibararuwa isaba gusubiza quincallerie Belle Ltd mu gitabo cy’amasosiyeti

May 13, 2024
Imikino

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?