Umukinnyi wa Sinema nyarwanda Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, wanamenyekanye nk’umwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babies yashwishwiburije umunyamakuru wari umubajije ikibazo cyari cyateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, ku bibaza impamvu yatwaye ibihembo bya East Africa Arts Entertanment Awards.
Yababwiye ko atabona icyakabaye kibababaza, ahubwo bakwiye guterwa ishema n’uko Abanyarwanda batahanye ibihembo.
Alliah Cool yabigarutseho ku mugoroba wa tariki 15 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe avuye muri Kenya ahatangiwe ibyo bihembo.
Ubwo yari abajijwe icyo yavuga ku byo abenshi bakomeje kwibaza ku mpamvu abatsindiye ibi bihembo biganjemo Abanyarwanda, yasubije ko atabona impamvu babyibazaho nk’uko abisobanura.
Ati “Mwakabaye mwumva mwishimye, ubu ngubu mwumva twatwitse nk’Abanyarwanda, kuko bino bintu ni bwo bwa mbere bibayeho, ibintu byo kuvuga ngo kuki Abanyarwanda ari benshi mutabyibaza ahubwo bibashimishije, niyo twaba twaziguze mukavuga muti abana bacu babonye amafaranga dutewe ishema nabyo.”
Kuba ari umwe mu bagize ihuriro ry’ab’ ambasaderi ba Loni b’amahoro mu Rwanda, Alliah Cool ngo yabifashe nk’ibanga ryamuhesheje igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kuko kimwe mu byagenderwagaho hatoranywa uhabwa icyo gihembo, wagombaga kuba uri umukinnyi ufite icyo amariye sosiyete.
Ati: “Nshingiye ku kintu bagendeyeho bahitamo umuntu wari gutwara igihembo, nabonye byarashobokaga cyane ko nsinda nk’ambasaderi w’amahoro, kandi bari bavuze ko ari icyamamare muri sinema, ariko ukora ibikorwa bifitiye sosiyeti akamaro, nareba abantu duhanganye nakwireba nanjye nk’ambasaderi nkavuga nti kano kantu kahita kabakubita kakabashyira hasi.”
Avuga ko n’iyo atari kuba umwe mu bahembwa, yari kujyayo kugira ngo yagure imipaka, anagure isoko rya sinema muri rusange, kuko isoko ryo mu Rwanda ari ritoya ugereranyije n’ibindi bihugu.
Alliah avuga ko ibihembo byose acyura aba yabikoreye kuko nta kuboko kwe kurimo bitakunda, cyane ko amaze imyaka irenga 10 ari muri sinema.
Ati: “Ikintu cyose nkora haramutse hatarimo ukuboko kwanjye ntabwo cyacamo, n’undi wese ukora ibintu hatarimo ukuboko kwe ntabwo cyacamo, mba ngomba gukora cyane uko byagenda kose maze igihe kirenze imyaka 10 muri uru ruganda rwa sinema, natangiye gukina nkina filime zirangira, impamvu utarambona nasohoye filime z’amaseri ni uko ntabishobora, muri iyi Afurika yacu nta bushobozi dufite bwo gusohora seri nziza, ubwo rero nakora akantu gatoya nkamenya ngo ni keza cyane.”
Alliah Cool avuga ko igihembo yatsindiye agituye abantu bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, akagira inama abandi bakinnyi ba sinema nyarwanda ko bagerageza kumenya amakuru ku marushanwa ajyamo filime bagatanga filime zabo cyangwa yaba ari ay’abakinnyi bakabimenya bagashyiramo ibisabwa, icyo cyizere bakakigirira, na bo bakajya bagerageza kubisaba, kuko batashyira umuntu mu marushanwa atabisabye.
Ibyo ngo byanarushaho gufasha abibaza impamvu ari we wenyine witabira amarushanwa .
Uretse kuba Alliah Cool ari ambasaderi w’amahoro mu Rwanda, ni umwe mu bagize itsinda ry’abakobwa ryitwa Kigali Boss Baibes, akaba yaramenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Rwasa, Good book bad cover, Alliah the movie n’izindi nyinshi yandika akazimurikira mu nzu yerekanirwamo sinema izwi nka muri Canal Olympia iherereye ku irebero