Hashize imyaka 30 u Rwanda ndetse n’Isi yose yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo batuye mu Buholandi bazindukiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye Beatrix Park mu mujyi wa Amsterdam.
Uru ni urwibutso rwahawe abarokotse Jenoside n’abandi Banyarwanda muri rusange kugira ngo igihe icyo ari cyo cyose bajye bibuka inzirakarengane zahowe uko zavutse.
Umuhango wo kuri uyu munsi witabiriwe n’abagera kuri 250 barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi, Dilan Yeşilgöz-Zegerius ndetse n’Abahagarariye IBUKA-Netherlands.
Abandi bitabiriye iki gikorwa ni abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ya Amsterdam, Abanyarwanda batuye mu Buholandi, Abahagarariye Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) n’abandi.
Mbere yo gutangira iki gikorwa, aba bose bafashe umwanya wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo gukora urugendo rwo kwibuka n’umuhango nyamukuru wabereye mu nzu mberabyombi ya RAI Exhibition Center.
Uyu muhango watangijwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere wagizwemo uruhare na buri wese wawitabiriye nk’ikimenyetse cy’ejo hazaza heza h’u Rwanda ndetse no kugaragaza ko inzirakarengane zitazibagirana.
Minisitiri w’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi, Dilan Yeşilgöz-Zegerius, yashimye intambwe ikomeye u Rwanda rwagize mu myaka 30 ishize yo kongera kwiyubaka.
Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye cyane guhozaho iki gikorwa cyo kwibuka, bitari ku rubyiruko rw’u Rwanda gusa ahubwo no mahanga yose.”
Yavuze ko nubwo byari bigoye, u Rwanda rwahisemo inzira nziza yo kongera kwiyubaka.
Ati “Abanyarwanda bafashe umwanzuro, babona ko kugira ngo bongere kubaho neza, bisaba kubana neza. Bashingiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge aho gushingira ku kwihorera […] Benshi muri mwe mwabuze abanyu, mwakuriye mu miryango ituzuye ndetse mucyarakomeje kubana n’icyo gikomere cy’amateka. Ibikomere bya Jenoside ntabwo bikira burundu ariko Abanyarwanda mukomeje gutwaza.”
Minisitiri Zegerius yashimye uruhare ubutabera bwagize mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda, harimo no kuba igihugu cye cyarafashije cyane mu guteza imbere urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Yavuze ko ishusho u Rwanda rufite ubu ishimishije kandi itanga icyizere. Ati “Uyu munsi u Rwanda ni urumuri rw’icyizere ku isi hose. Nubwo rwari rwasenyutse, u Rwanda rwahisemo kongera kwiyubaka no kunga ubumwe kw’abaturage barwo.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yashimiye umusanzu w’u Buholandi mu kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda ndetse anavuga ko ibi bihe bikwiriye kuba ibya buri wese bityo akamenya neza amateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Yagize ati “Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kumenya neza no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dukomeza guhangana n’abakomeje gukora ibyaha byo kugoreka amateka yayo.”
Ati “Aya mayeri akoreshwa n’aba banyabyaha ntabwo ari mashya. Icyo dusabwa ni ukwitonda kugira ngo batamunga Isi yose kandi icyo tuzi ni uko amateka y’u Rwanda ariyo yatyaje ubudasa rufite uyu munsi. Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 kuva mu 1994, u Buholandi bwakoze akazi gakomeye mu nzira y’ubutabera.”
“Ubwo bufatanye bwagize umumaro mu buryo navuga butatu. Ubwa mbere ni ukubaka ibikorwaremezo n’ibindi bikoresho byifashishwa n’inzego z’ubutabera. Icya kabiri ni uguha amahugurwa abakozi b’izo nzego ndetse ikindi ni ukorohereza izo nzego gukurikirana abakoze Jenoside bahungiye mu Buholandi.”
Abapfobya Jenoside bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu guhakana ibyabaye benshi ntibavuge neza umubare w’abayiguyemo, kutemera ubwoko bwakorewe Jenoside ndetse no kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri.
Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko ubu bufatanye buzakomeza ndetse muri rusange Guverinoma y’u Buholandi ikazakomeza gufatanya n’iy’u Rwanda gukurikirana no gushakisha abandi bakoze ayo mabi batarafatwa.
source :Igihe