SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka30 :Perezida Paul Kagame na Madamu batangije icyunamo bacana urumuri rw’icyizere (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka30 :Perezida Paul Kagame na Madamu batangije icyunamo bacana urumuri rw’icyizere (Amafoto)
Andi makuru

#Kwibuka30 :Perezida Paul Kagame na Madamu batangije icyunamo bacana urumuri rw’icyizere (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/07 at 1:59 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw’icyizere nk’ikirango cy’ubutwari no guharanira kwigira kw’Abanyarwanda.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Urumuri rw’Icyizere” ntirujya ruzima mu gihe cyo Kwibuka kimara iminsi 100, rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n’ubwiyunge kw’Abanyarwanda. Iyi minsi 100 yo Kwibuka ihwanye n’iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze aho bicwaga  amahanga arebera.

Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga baje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo bashyize indabo ku mva.

Abo bayobozi barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua; Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

Aha hakaba ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw’Isi.

Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

 

 

You Might Also Like

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Nsanzabera Jean Paul April 7, 2024 April 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 

March 2, 2024
Andi makuru

Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yapfuye

March 1, 2024
Iyobokamana

Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka

April 2, 2025
Imyidagaduro

Weasel yatangaje ko urupfu rwa Radio rutaramuvamo kugeza ubu

February 6, 2024
Andi makuruKwibuka

Kwibuka30: Tariki ya 13 Mata 1994: Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo n’ahandi mu gihugu

April 13, 2024
Imikino

Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere

February 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?