SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato
Imyidagaduro

The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/05 at 9:46 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ku mugoroba  wo kuri uyu wa kane  tariki ya 04 Mata 2024  nibwo  nyirakuru  wa The  Ben  Mukangarambe Yoniya yasezeweho bwa nyuma  mu  cyubahiro mu muhango waranzwe no  kumuvuga imyato  n’umurage asigiye umuryango we .

uyu  mubyeyi wari  utuye  mu karere ka Kayonza yitaye Imana  tariki ya 28 Werurwe 2024  azize uburwayi yari amaranye  iminsi yaseereweho bwa nyuma  mu mujyi wa mu murenge  wa Remera  mu karere ka Gasabo  witabibirwa na benshi mu muryango we  ndetse n’inshuti zawo

 

Ubuhamya bwatanzwe n’abana be, bahurije ku mico myiza yamuranze irimo kubanira neza buri wese, gutoza abana be kurangwa n’urukundo.

Hagaragajwe ko mu gihe Abatutsi mu Rwanda batotezwaga, Mukangarambe Yoniya yahungiye muri Uganda.

Bamwe mu bana bavukiyeyo yabatoje gukunda u Rwandano anabigisha Ikinyarwanda. Havuzwe kandi ko mu gihe abandi Banyarwanda bahungiraga muri Uganda bakamusangayo, yabafashaga kuhamenyera.

Umubyeyi wa The Ben yavuze ko umubyeyi wabo yavuze ko yabatoje kuririmba ari naho abana be bose babikomora.

Yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga, yatangaga umusanzu we mu kurushyigikira aboha imitako n’ibiseke akabigurisha noneho amafaranga akuyemo akayatanga ngo ajye gufasha abari ku rugamba.

Mukangarambe yasomaga ibitabo bibiri; Inganji Karinga na Bibiliya ari nayo yatoje abana be.

The Ben yahawe umwanya, asobanura ko nyirakuru yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi no kubatoza gukunda Imana.

Yagize ati” Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!”.

Uyu mukecuru yatabarutse afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

Umuhango wo kuvuga ubuzima n’amateka ya Mukangarambe Yoniya witabiriwe n’inshuti za The Ben zirimo; Muyoboke Alex, David Bayingana, Israel Mbonyi, Okkama, Alliah Cool, Uncle Austin, Tom Close n’abandi.

Biteganyijwe ko  uyuu mubyeyi ari bushyingurwe  mu cyubahiro kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mata 2024 umuhango uri  butangirire  mu rugo  ,ugakomereza ku rusengero rwa EAR Remera  ,ashyingurwe mu irimbi rya  Rusororo

Imana imuhe iruhuko ridashira

 

Amafoto :IGIHE

 

You Might Also Like

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

Nsanzabera Jean Paul April 5, 2024 April 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Kaizen Hotel yatashye ku mugaragaro ibikorwa bishya birimo Gym na Sauna Massage (Amafoto)

June 1, 2024
Andi makuru

Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda

April 13, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Beijing mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika(Amafoto)

September 3, 2024
Imyidagaduro

Anita Pendo ahatanye mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’bibera muri Ghana

February 19, 2024
Andi makuru

Doug Emhoff umugabo wa Kamala Harris yirukanwe na Trump

April 30, 2025
Andi makuru

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru i Nasho

March 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?