Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu nama y’ishyaka MK itegura ibikorwa byo kwiyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko imodoka yari irimo Zuma yagonzwe n’iy’umugabo watwaranaga umuvuduko uri hejuru kandi yasinze, ubwo yari ageze mu ntara ya KwaZulu-Natal mu masaha y’umugoroba.
Yagize iti “Nta wakomeretse mu bagize itsinda ry’abarinda abayobozi bakuru. Uwabaye Perezida yacyuwe, ajyanwa mu rugo rwe.”
Musa Mkhize ushinzwe amatora muri MK yatangarije SABC iyi mpanuka yari mu mugambi wo kwica Zuma, ashima Imana ko yakinze akaboko.
Ati “Twari twiteze ko ibi bizaba. Perezida yari yaraburiwe ko mbere y’amatora, azaba aryamye mu bitaro. Hashimwe ingabo zishinzwe umutekano w’abayobozi bakuru ryashoboye kumurinda.”
Uyu mushoferi wagonze imodoka yarimo Zuma yaterewe muri yombi ahabereye impanuka. Akurikiranyweho ikosa ryo gutwara yasinze no gutwarira ku muvuduko ukabije.