SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov
Andi makuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/03/29 at 1:32 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Akanama gashinzwe umutekano w’igihugu n’ingabo muri Ukraine, Aleksey Danilov amusimbuza Aleksandr Litvinenko.

Itangazo rikura mu mwanya Aleksey Danilov ryanyujijwe ku rubuga rw’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Ukraine, icyakora ntihatangazwa impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo.

Litvinenko wahawe iyo mirimo mishya yari akuriye ubutasi bwo hanze y’igihugu, imirimo yagawe muri Nyakanga 2021 avuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wungirije wa kariya kanama yaragijwe.

Ubusanzwe Danilov yari umugabo uzwiho gukoresha imbwirwaruhame zikakaye abenshi batatinyaga kwita igitugu kabone nubwo yabaga ari kurwanira ishyaka igihugu cye.

Nko mu mpera za 2021 ubwo Ukraine yari ihanganye n’ibibazo by’abasirikare bake, mu mujinya mwinshi yavuze ko Abanya-Ukraine bose bagomba gukura vuba bakajya ku rugamba.

Ikindi gikomeye ni uko Danilov bivugwa ko atari akunzwe na busa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi bari inyuma ya Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, na none bitewe n’amagambo ye yigeze gukoresha kuri OTAN.

Mu Ukuboza 2023 yavuze ko amasezerano mu bya gisirikare y’uyu muryango wo gutabarana agomba gushyirwa ku ruhande, cyane ko nta na rimwe riteganya uburyo ingabo zawo zakoherezwa gutabara Ukraine mu bibazo irimo.

Yakunze kugaragara asabira Ukraine intwaro zikomeye, akavuga ko gutsindwa kw’iki gihugu kuzasiga isura mbi n’ikimwaro ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byose.

Muri Gashyantare 2024 Danilov yavuze ko intwaro zose ziremereye ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU bifite zikwiriye zose guhabwa igihugu cye kuko ngo byo bitazigera bizikenera.

Mu byumweru bishize Danilov yumvikanye asa n’utuka umwe mu bayobozi b’u Bushinwa, bahagarariye iki gihugu mu bibazo bitandukanye bihuza Aziya n’u Burayi.

Icyo gihe u Bushinwa bwari bwatambamiye ibiganiro byagombaga kubera mu Busuwisi bigaruka ku ntambara ya Ukraine, ibiganiro byari byateganyijwe ko u Burusiya butabyitabira.

Danilov yakunze kumvikana cyane mu mvugo zikomeye cyane, aho mu 2023 yavuze ko Abarusiya nta bumuntu bagira kuko bakomoka muri Aziya ndetse avuga ko aho azahurira na bo hose atazatekereza kabiri kugira ngo abice.

 

You Might Also Like

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Wakibi Geoffrey March 29, 2024 March 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida wa Burkina Faso Ibrahim Traoré yashinze inganda 3 zitunganya inyanya ku nkunga y’abaturage

April 15, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze I Dar Es Salam aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC

February 8, 2025
Andi makuru

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

March 20, 2025
Imyidagaduro

Abazitabira igitaramo cy’Amore Valentine’s kizaririmbamo Kidumu bashyizwe igorora

January 29, 2025
Imyidagaduro

Mu marira menshi Bushali yaherekeje umubyeyi we bwa nyuma

January 17, 2025
Imyidagaduro

Riderman yakomoje kukuba aticuza kuba yarabaye umuraperi

November 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?