Perezida Macky Sall wa Sénégal, yashimye uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze, ndetse ashimira Bassirou Diomaye Faye, imibare igaragaza ko ari we watsinze.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko Bassirou Diomaye Faye, ari we ushobora kwegukana amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe mu 2024.
Diomaye ahagarariye ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité). Ahataniye uyu mwanya n’abandi bakandida barimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Perezida Macky Sall abinyujije kuri Twitter yavuze ko “Nakuriye ingofero imigendekere myiza y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 24 Werurwe mu 2024, ndetse ndashimira uwatsinze, Bassirou Diomaye Faye, aho imibare igaragaza ko ariwe watsinze. Ni intsinzi kuri demokarasi ya Sénégal.
Diomaye yatoranyijwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, Ousmane Sonko, bitewe n’uko we atemerewe guhatana muri aya matora kuko ari gukurikiranwa mu butabera. Bombi ni abarwanashyaka ba Pastef.