Umugoroba wo ku ya 21 Werurwe 2024 ni umwe mu munsi Fally Merci utegura ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z comedy nabo bafatanya kubitegura batazibagirwa nyuma yahoo bizhije imyaka ibiri ishize bategura ibyo bitaramo mu gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’urwenya ibihumbi n’ibumbi kugeza ubwo bamwe basubiye mu ngo zabo batabashije kwirebera abanyarwenya bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo bari batabiriye icyo gitaramo cyabereye mu ihema rinini muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali,
Ahagana kw’isaha ya sa kumi benshi mu bakunzi b’urwenya bari bamaze kugera aho kiri bubere kugira bataza kubura imyanya yo kwicaramo .
Nubwo wumva ko ubucucike bwari hejuru mu ihema rya Camp Kigali kugeza ubwo Polisi ifashe icyemezo ko nta muntu wongera kuryinjiramo kuko no kubona aho uhagarara byari byabaye ikibazo, hari umubare munini w’abatashye batarebye iki gitaramo kubera uwo mubyigano ndetse no gusanga huzuye.
Ubu bwinshi bw’abantu benshi bibajije impamvu yabyo ariko byaje kumenyeka ko uburyo bwo kugura amatike bwahuye n’ikibazo cy’abantu benshi bayashakaga, yaba urubuga ndetse na code yagurirwagaho bisa n’ibivuyeho.
Hari benshi bagerageje kuyagura hifashishijwe ikoranabuhanga birabagora bituma bafata icyemezo cyo kujya kuyagurira ku muryango.
Fally Merci n’ikipe bakorana nabo bari babonye ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwagiye bubatenguha bahise bakora amatike yo gucururiza ku muryango nk’uko binasanzwe bigenda kenshi iyo bafite iki gitaramo.
Ibi byatumye benshi bagera Camp Kigali bahagurira amatike binjira hakiri kare kuko byibuza Saa Kumi z’umugoroba aba mbere bari batangiye kwinjira.
Ku rundi ruhande, hari umubare munini w’abari baguze amatike hifashishijwe ikoranabuhanga ibyatumye gucunga umubare w’abinjira mu ihema bigorana birangira haguzwe amatike menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’ihema rya Camp Kigali.
Ubwinshi bw’abantu bitabiriye iki gitaramo bwatumye Polisi ifata icyemezo cyo gukaza umutekano, ishyiraho uburyo bwo gusaka byimbitse, maze imirongo yo kwinjira muri Camp Kigali iba miremire.
Uko imirongo yabaga miremire niko abantu batindaga kugera mu ihema ryabereyemo igitaramo bityo igitaramo gitinda gutangira.
Ahagana Saa Mbiri zirengaho iminota mike, Fally Merci yagiye ku rubyiniro maze ahita asaba imbabazi abazindutse kubera gutungurwa n’umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo byatumye atubahiriza amasaha.
Kuva icyo gihe igitaramo cyahise gitangira ariko abantu bakomeje kwinjira.
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, ahagana Saa Tatu n’igice abantu bari bakiri benshi ku muryango.
Fally Merci akibimenya yahise afata icyemezo asaba abashinzwe umutekano kurekera aho kugenzura amatike bakareka abantu bakinjira byibuza ababasha kugeramo imbere bagahabwa amahirwe.
Abari hafi y’imiryango bahise binjira ari benshi umuvundo uba mwinshi ihema rimaze kuzura utabona n’aho ushyira ikirenge Polisi ihagarika kwinjiza abantu bityo benshi basubirayo batyo.
Fally Merci yongeye kwisegura ku bakunzi be baguze amatike bakaba barebye igitaramo bahagaze ndetse n’abatabashije kwinjira, ahamya ko ari ibintu byamutunguye cyane ko atari yiteguye ubwitabire bungana n’ubwo yabonye.
Ati “Hari abantu baguze amatike muri kureba igitaramo muhagaze, ndabinginze mumbabarire mwumve ko rwose natwe twatunguwe, ntabwo narinzi ko mwakwitabira mungana gutya mutwihanganire kandi rwose ndasaba imbabazi n’abatashye batabashije kwinjira ikosa ryabaye ariko ntabwo rizongera.”
Iki gitaramo cyari icyo kwizihiza imyaka ibiri Gen-Z Comedy imaze itangiye cyabaye icya mbere cy’urwenya cyitabiriwe n’abantu benshi.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi batandukanye bari biganjemo abafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda. Nka Massamba Intore,Platini P .Young Grace ,Muyoboke Alexis ,Juno Kizigenza , Etienne wo muri Symphony na bandi benshi
Iki gitaramo cyataramyemo abanyarwenya bubakiye amazina mu bitaramo bya Gen-Z Comedy barimo Muhinde, Rusine, Nkusi Arthur, Dudu, Clement ukora inkirigito, Mavid and Pazzo, Isacal, Killaman na Dogiteri Nsabi bari mu Banyarwanda basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.
Ku rundi ruhande, Dr Hilary Okello na Patrick Salvado bari baturutse muri Uganda nabo basekeje abakunzi ba Gen-Z Comedy bamwe bibananira kwihangana baraseka barakwenkwenura kugeza ku musozo
Nubwo iki gitaramo cyabaye cyiza cyane cyashyizweho akadomo ahagana kw’isaha ya saa sita zuzuye benshi batashye batabonye umunyarwenya Michael Sengazi wari wageze ahabereye igitaramo kubera amasaha mu gihe Kigingi w’i Burundi we atigeze ahagera kuko yamenyesheje abategura icyo gitaramo ko atakibashije kuza umunsi umwe mbere y’uko kiba nubwo impamvu atabashije kuza kugeza ubu itaramenyekana
AMAFOTO :GEN-Z COMEDY