Itsinda B2C rigizwe na Ssali Peterson [Bobby Lash], Kasagga Julius [Julio] na Mugisha Richard [Mr Lee] ryo muri Uganda ryasubitse igitaramo ryari rifite nyuma y’uko ritengushywe na bamwe mu bahanzi bagomba kubafasha.
B2C Entertainment bafashe umwanzuro ukomeye wo gusubika igitaramo cyabo bari giteganijwe muri Gicurasi, 2024.
Ibi bikaba bije inyuma y’uko hari abahanzi bari biteze ko bazakorana nabo batangaje ibitaramo byabo ku itariki imwe kuri Lugogo Cricket Oval nka Ray G.
Ndetse irihuza ry’amatariki rikaba ryakuruye igisa nk’ihangana hagati ya B2C na Ray G.
B2C ikaba yabirebanye ubushishozi ihita ishyira itangazo hanze ryo gusubika ibitaramo bari bafite.Bakaba batangaje ko ibi bitaramo bazabisubukura mu gihe kitari icya kure.
Bavuga ko uretse itariki yahindutse iki gitaramo kizasubukurwa mu bihe bya vuba.
Ubusanzwe B2C rikaba riri mu matsinda yihagazeho kandi rimaze kugira izina rikomeye ryakoranye Curvy Neighbour na Bruce Melodie.
Bakaba banafitanye No You No Life bakoranye na The Ben,zose zikaba ari indirimbo zagize igikundiro cyo hejuru mu Karere.