SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’intebe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’intebe
Andi makuru

Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’intebe

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 14, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr. Edouard Ngirente, amugira Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya.

Ni itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama, ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Dr. Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma icyuye igihe, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Hakuweho Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y’Umutekano.

Abaminisitiri batangiranye na Guverinoma mu 2017 abasozanyije na yo ni batatu ubariyemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente.

Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

 

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo
Aba Tanzania ntibavuga rumw ku kibumbano cya Tanzania cyashyizwe ku kicaro cya AU
Perezida Donald Trump yijeje amakuru meza hagati y’u Rwanda na DRC
Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro yamaganye ibyo Amerika iri gukora
Abanyeshuri bo muri Umbrella TVET School bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Free Casino Spins No Deposit

February 25, 2025

Royal888casino Com Log In

May 28, 2024

Top Biggest Casino In Ireland

March 19, 2017

Best Slot Machine App Iphone

February 25, 2025

Mighty Cash Slot Machines

February 25, 2025
Imyidagaduro

Mr Kagame yasinye mu nzu nshya igomba kumufasha ya BMR yo muri Amerika

February 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?