SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Senderi,Kenny Sol, Bwiza,Danny Vumbi na Bushali basusurukije abanyakigali mu gitaramo gisoza Tour Rwanda Festival
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Senderi,Kenny Sol, Bwiza,Danny Vumbi na Bushali basusurukije abanyakigali mu gitaramo gisoza Tour Rwanda Festival
Imyidagaduro

Senderi,Kenny Sol, Bwiza,Danny Vumbi na Bushali basusurukije abanyakigali mu gitaramo gisoza Tour Rwanda Festival

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/26 at 4:12 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma  y’Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival birenga  3 byari bimaze igihe bizenguruka Igihugu bijyana n’irushanwa ry’amagare byasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024.

Ibi bitaramo byanyuze mu Karere ka Huye, i Rubavu n’i Musanze byasorejwe mu muhanda wahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gisimenti mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024.

Senderi Hit ni we wabanje ku rubyiniro, nk’uko yagiye abigenza, yagaragaje ko azi neza gutaramira abakunzi be no kubiyegereza mu gihe ari imbere yabo.

Nyuma ya Senderi Hit, hakurikiyeho Bushali wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki benshi ntiyabatenguha abyinana nabo mbere y’uko ava ku rubyiniro agasigira umwanya Danny Vumbi.

Danny Vumbi wasanze abakunzi b’umuziki mu bicu ntabwo yigeze yifuza ko bongera gukonja ahubwo yafatiyeho abafasha gukomeza kuryoherwa n’igitaramo mu ndirimbo ze zirimo Ni danger, 365 na Bango.

Nyuma ya Danny Vumbi, hakurikiyeho Niyo Bosco uba uririmba anicurangira gitari ariko akabivanga n’umuziki wa DJ, mu ndirimbo ze zakunzwe uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona yatanze ibyishimo ku bakunzi be.

Nyuma ya Niyo Bosco hakurikiyeho Bwiza nawe wasusurukije abakunzi be mbere y’uko asigira umwanya Kenny Sol wasoje iki gitaramo nyuma y’uko amasaha yari yagenwe n’inzego z’umutekano yari yageze ariko bakabongeza iminota mike kugira ngo uyu muhanzi asoze umwanya we ku rubyiniro.

Ibitaramo bya Tour du Rwanda byari biri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bitangiye umwaka ushize aho byabereye mu Karere ka Rubavu n’i Musanze.

 

 

 

 

You Might Also Like

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul February 26, 2024 February 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays

May 17, 2023
Andi makuru

#Kwibuka31: Ntabwo twibuka kugira ngo tugume mu gahinda ahubwo twibuka kugira ngo turinde ejo hazaza : Kate Bashabe

April 10, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri

February 7, 2024
Andi makuru

RwandaAir yahagaritse ingendo yakoreraga muri Kenya

September 11, 2024
Imyidagaduro

Safi Madiba agiye gutaramira mu Bufaransa

September 13, 2024
Imyidagaduro

Ibyamamare 60 byemejwe ko aribyo bizaririmba mu birori bya Trace Awards i Kigali

October 10, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?