Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, Israel Mbonyi, ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cy’u Bubiligi, aho azabamurikira Album ye “Nk’Umusirikare” iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Nina Siri’.
Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Umukunzi’, ‘Mfite Impamvu’ n’izindi agiye gutaramira mu Bubiligi kuko ahaheruka mu 2023, aho yafashije Abanyarwanda bahatuye kugirana ibihe byiza n’Ijuru.
Ni ku butumire bwa Karekezi Justin washinze ‘Team Production’ yanyujijemo ategura ibitaramo yatumiyemo abarimo The Ben, Meddy, Mike Kayihura, Bruce Melodie, Urban Boys bagikorana nk’itsinda, Kitoko Bibarwa ubarizwa mu Bwongereza, Marina n’abandi.
Karekezi Justin yabwiye Ahupa Radio ko bongeye gutumira Israel Mbonyi kubera ko yabashimishije mu 2023 ubwo yabataramiraga ku nshuro ye ya mbere.
Ati “Nitwe twamutumiye! Israel Mbonyi hano yaradushimishije cyane kuko aba anakora umurimo w’Imana, byafashije benshi ku buryo yaba ari abamubonye n’abataramubonye bibashimishije cyane kuba agarutse.”
Uyu mugabo avuga ko muri iki gitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024, Israel Mbonyi azagikora abihuje no kubamurikira indirimbo ziri kuri Album ye yise ‘Nk’Umusirikare’ iriho indirimbo ‘Nina Siri’ yakunzwe cyane cyane mu bakoresha ururimi rw’Igiswahili.
Akomeza ati “Aje kutumurikira Album ye ‘Nk’Umusirikare’. Ni igitaramo kimwe gusa kimuzanye, hanyuma agasubira mu Rwanda kubera akazi kenshi afite.”
Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi yamaze kwemeza bimwe mu bitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye. Aherutse gutangariza Ahupa ko ku wa 23 Nzeri 2024, azataramira mu Mujyi wa Kampala kuri Millenial Park Grounds Lugogo, n’aho ku wa 25 Nzeri 2024 azataramira mu mbuga ya Kaminuza yo muri Mbarara.
Hari n’amakuru avuga ko afite ibitaramo azakorera mu Mujyi wa Nairobi, Mombasa na Dar es Salaam muri Kenya.