Umusizi Junior Rumaga n’umunyarwenya Mbata basezeye mu bihembo bizashimira abahanzi nserukarubuga mu ngeri zitandukanye barimo abasizi, abanyarwenya n’abakinnyi b’ikinamico.
Ibi bihembo byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi n’uw’Ikinamico 2024, wateguwe bigizwemo uruhare n’Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation). Gutanga ibi bihembo bizajyana n’iserukiramuco ryiswe “Rwanda performing Arts Festival”.
Uretse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’Inteko y’Umuco; iri serukiramuco ryateguwe bigizweho uruhare na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU: Commission Nationale Rwandaise pour l’UNESCO), Akarere ka Huye ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.
Mu kiganiro na Ahupa Radio, Rumaga yavuze ko yafashe uyu mwanzuro kuko yabonye ibihembo biteguwe mu kajagari.
Ati “Igikorwa kigaragaramo ubunyamwuga buke, bityo rero twahisemo gukuramo kandidatire yacu.”
Junior Rumaga yasobanuye ko niba bari bagamije gushimira umusizi wahize abandi bitari guca mu gutora hakoreshejwe amafaranga kuko abona bigamije gushaka amafaranga bakoresheje amazina y’abahatanye.
Ati “Gushimira umuhanzi ntibisaba ko yitoresha cyangwa se ngo abantu bamutore bakoresheje amafaranga. Biroroshye kureba uwakoze ukamushimira naho iyo byajemo amafaranga biba ari amanyanga.”
Siga art Rwanda ltd ifite mu nshingano umusizi Junior Rumaga mu itangazo risezera yashyize hanze, isobanura ko amazina ye adahura ku byapa byamamaza biriya bihembo.
Iti “Hari ahanditse Rumaga, ahandi Rumaga Junior, hari n’ahanditse Junior Rumaga.”
Si Junior Rumaga wikuye muri ibi bihembo kuko n’umunyarwenya Musengimana uzwi nka Mbata yasezeye, avuga ko byatewe n’uko ari umwe mu babitegura.
Perezida w’Urugaga rw’Abasizi mu Rwanda, Tuyisenge Aime Valens, yadutangarije ko yabonye itangazo rya Junior Rumaga risezera mu bihembo.
Ati “Itangazo twararibonye kandi ni uburenganzira bwe kwikura mu bahataniye ibihembo”
Uyu muyobozi yasobanuye ko buri wese uhataniye ibihembo yamenyeshejwe mbere yo kumushyira ku rutonde rw’abahatanye kandi ko bose baba mu mahuriro ariyo yagiye atanga abayahagarira.
Ati “Buri huriro ryagiye riduha abantu batanu bagomba kurihagararira kandi Junior Rumaga na we yatanzwe n’ihuriro ry’abasizi. Rero kuvamo ni uburenganzira bwe”
Tuyisenge Aime Valens yasobanuye ko kuba abahatanye basabwa gutorwa hakoreshejwe amafaranga, aribwo buryo babonye buzahamya ko abahanzi bakunzwe.
Yamaze impungenge abibwira ko gutorwa hakoreshejwe amafaranga ataribyo bizagena uzatwara igihembo, kuko amajwi yo gutora bifite 50% n’akanama gashinzwe ibi bihembo gafite 50%.