Bamwe mu baturage bo muri Tanzania bagaragaje uburakari batewe n’ikibumbano giherutse gutahwa ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cya Julius Nyerere wayoboye icyo gihugu, nyamara kikaba kidasa na we.
Iki kibumbano cyatashywe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, mu guha icyubahiro Julius Nyerere wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora byinshi mu bihugu bya Afurika.
Bamwe mu baturage ba Tanzania bahise batangira gutanga ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko icyo kibumbano kidasa na Nyerere.
Nk’uwitwa Maria Sarungi kuri X yagize ati “Ndabizi neza ko ikimenyetso nk’iki ari cyiza ariko kiriya kibumbano ntabwo gisa na mba na Mwalimu Nyerere.”
Nyerere yayoboye Tanzania kuva ibonye ubwigenge mu 1961 kugeza mu 1985. Yafashije byinshi mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika kurwanira ubwigenge.
Umwaka ushize nabwo hakuweho ikibumbano cya Kenneth Kaunda wayoboye Zambia, nyuma y’abantu benshi bagaragaje ko kidasa na we.