Umunyamakuru Anita Pendo ahatanye mu ‘Ladies in Media Awards 2023’, ibihembo bitangirwa muri Ghana.
Binyuze ku rubuga rwa Instagram, umuryango Ladies in Media Organization ukorera muri Ghana, watangaje Anita Pendo nk’umwe mu bagore bahatanye mu bihembo utegura bya ‘Ladies in Media’.
Anita Pendo uhatanye muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, yatangaje ko yiteguye kuzana iki gihembo mu Rwanda, agahigika abagore baturuka mu bihugu birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Ghana n’ahandi.
Abinyujije kuri Instagram, yagize ati “Reka tuzane n’iki ngiki mu rugo pe.”
Anita Pendo ahatanye mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ n’abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana], n’abandi.
Ladies in Media Awards ni ibihembo byatangijwe n’umuryango Ladies in Media Organization mu 2022, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore n’abakobwa bari mu itangazamakuru ryo muri Afurika.
Amatora y’ibi bihembo ari kubera ku rubuga rw’uyu muryango, aho ateganyijwe kurangira tariki 17 Werurwe 2024.