Rose Muhando yavuze ko asigaye afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri, ibi akaba yabigarutseho nyuma yo gutumirwa mu biterane bigiye kubera mu Ntara y’Iburasirazuba aho agomba gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana afatanyije na Theo Bosebabireba.
Muhando mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru yavuze ko kuva yatangira gukora umuziki yagiye abona inkunga y’Abanyarwanda kuko batahwemye kumutumira mu bitaramo binyuranye.
Ni umuhanzikazi udatinya kuvuga ko buri gihe iyo atumiwe mu Rwanda yiyumvamo ibyishimo bidasanzwe akamera nk’umwana utashye iwabo.
Ati “Kuva cyera natangira umuziki, Abanyarwanda ni abantu banshyigikiye bikomeye. Ndabashimira urukundo banyeretse, nanjye mbijeje kutazabatenguha. Maze gutaramira kenshi mu Rwanda ku buryo iyo bahantumiye numva nishimye nk’umwana utashye iwabo.”
Ibi Rose Muhando yabikomojeho nyuma yo gutumirwa mu biterane bibiri azahuriramo na Theo Bosebabireba mu turere twa Kirehe na Ngoma.
Ibi biterane aba baririmbyi babitumiwemo n’umuryango w’ivugabutumwa wa ‘A Light to the Nation’ iyobowe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Dana Morey.
Rose Muhando yameyekanye mu ndirimbo Nka Nibebe, Japange Sawa Sawa. Igitaramo azagifatanya na Theo Bosebabireba uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Igiterane cya mbere kizagaragaramo aba bahanzi kizabera i Nyakarambi mu Karere Kirehe ku wa 7-10 Werurwe 2024 aho bazava berekeza i Sake mu Karere ka Ngoma ku wa 14-17 Werurwe 2024.