Umunyarwenya Rusine yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira ifoto y’umukobwa bivugwa ko bakundana, hakaba n’amakuru ahamya ko bageze kure imyiteguro y’ubukwe.
Ifoto Rusine yasangije abamukurikira imugaragaza ari kumwe n’iyi nkumi yitwa Iyrn Uwase Nizra.
Umwe mu nshuti za Rusine akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM utashatse ko amzina yte amenyekana yatwemereye ko aba bombi bari urukundo
Mu magambo ye, uwaduhaye amakuru yagize ati “ Sha amakuru niyo barakundana, bamaze amezi arenga atatu cyangwa atanu urumva ubukwe bwabaye rwose!”
Ni amakuru ari kuvugwa mu gihe Rusine agisohora iyi foto yahise akuraho telefone ye ndetse twagerageje uburyo bwose bwashobokaga mu kumuvugisha yanga kwitaba.
Rukundo Patrick umaze kubaka izina nka Rusine ari mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda.