SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Theo Bose Babireba yakoze amateka mu gitaramo yakoreye I Burundi na Rose Muhando
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Theo Bose Babireba yakoze amateka mu gitaramo yakoreye I Burundi na Rose Muhando
Imyidagaduro

Theo Bose Babireba yakoze amateka mu gitaramo yakoreye I Burundi na Rose Muhando

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 27, 2023
Share
SHARE

Ibyishimo ni byose kuri Theo Bosebabireba weretswe urukundo rudasanzwe n’abakunzi be b’i Burundi mu bitaramo yari amaze iminsi akorera i Ngozi.

Uyu muhanzi akomoje kuri ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari gusakazwa amashusho ye ari gutaramira ababarirwa mu bihumbi 30 bari bakoraniye muri stade ‘Agasaka’ iherereye i Ngozi.

Ni ibitaramo byatangiye kuva ku wa 24 kugera ku wa 26 Werurwe 2023, aho yifatanyije n’abarimo Rose Muhando, mu giterane cyiswe ‘Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza by’isarura’ cyateguwe na Ev. Dana Morey waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Theo  Bose babireba yatangarije itangazamakuru ko  ibi bitaramo yakoreye i Ngozi, Bosebabireba yavuze ko yishimiye uko byagenze ndetse n’ubwitabire bwari hejuru.

Ati “Byari ibintu bishimishije, Abarundi bitabiriye ari benshi kandi rwose by’umwihariko njye nishimiye ko nasanze bazi ku bwinshi indirimbo zanjye. Ni ibintu byankoze ku mutima kandi rwose narabishimye.”

Uyu muhanzi yavuze ko urukundo yeretswe n’abakunzi be b’i Burundi, rwamuhaye imbaraga zo gukora cyane kuko yasanze ibyo akora bihabwa agaciro .

Ati “None se niba ndirimbira abantu bagera ku bihumbi 30 batari ab’iwanyu mukajyana mu ndirimbo, wabuzwa n’iki gukora cyane. Aba bantu bambitsemo ideni rigiye gutuma nkora cyane.”

Uretse ibi bitaramo yakoreye kuri ‘Stade Agasaka’ i Ngozi, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bategerejwe mu bindi bitaramo bizabera i Gitega kuva ku wa 31 Werurwe kugeza ku wa 2 Mata 2023.

Teta Diana yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco Urkult ribera muri Suede
Ku nshuro yaryo ya 2 Iserukiramuco I Am Hip Hop Festival rizitabirwa n’abaraperi barenga 25
Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu
Filime The Waiter yakinnyemo Alliah Cool yatangiye kwerekanwa
M1 yashyize hanze indirimbo nshya yafashijwemo n’icyamamare Jordan Hoechlin
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Crypto Voucher Casino

May 28, 2024

Black Rhino Free Pokies

May 28, 2024

Solverde Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Best Online Au Pokies

February 25, 2025

No Wagering Casinos Ireland

February 18, 2017

How Do Cashless Pokies Work

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?