Nyuma y’uko hatangajwe ko hari amahirwe y’uko ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards bishobora gutangirwa mu Rwanda mu 2025, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko yiteguye kuyobora ibi birori.
Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yatangaje ko yifuza kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards nibiramuka bitangiwe mu Rwanda umwaka utaha, aboneraho no kubaza ababitegura icyo bisaba kuba umuntu runaka yabiyobora.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X [Twitter], Miss Jolly udakunze kugaragara mu birori by’imyidagaduro yagize ati: “Ntabwo nsanzwe ndi umunyabirori cyane ariko numvise ko u Rwanda rufite amahirwe yo kwakira Grammys awards 2025. Ntabwo nzi neza icyo bisaba ngo umuntu ayobore cyangwa afatanye n’undi kuyobora iki kirori ariko ndi mu myiteguro.”