Kelis Rogers wamamaye nka Kelis, wahoze ari umugore wa Nas yishimiye gusura u Rwanda aruratira amahanga binyuze mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram.
Ni amashusho agaragara ko yasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko akaba yaranyuzwe bikomeye n’ibihe yagiriye muri Pariki y’Ibirunga icumbikiye Ingagi.
Kelis muri ayo mashusho magufi aba yishimiye kuba yarasuye u Rwanda.
Yagize ati ”Muraho! Turi hano mu Rwanda, narahakunze kandi nahahuriye n’inshuti, hano hari byose”
Uyu mugore yifashe amashusho ari mu nzu irimo amatafari ya Rukarakara akaba yarashimishijwe n’uburyo bayabumba.
Andi mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram mu minsi ine ishize aba ari mu Birunga aho yagiranye ibihe byiza n’Ingagi.
Ati “Musure u Rwanda muzahagirira ibihe byiza, ingagi zo mu Birunga kuzisura bigusigira urukumbuzi uzahora wibuka. Nahagiriye umunsi mwiza”.
Uyu mugore wageze mu Rwanda avuye muri Kenya, urugendo rwe yarukomereje i Zanzibar aho nubundi ari gusura ibice bitandukanye.
Kelis Rogers yamamaye nka Kelis, ni umutetsi wabaye umuhanzikazi, akaba azobereye mu gucuranga Saxophone. Yahataniye Grammy Awards inshuro ebyiri ariko nta n’imwe yigeze atwara. Yahuye n’umuraperi Nas mu birori bya MTV Music Video Awards muri Nzeri ya 2000.
Bakundanye umwaka umwe, mu 2004 biyemeza kubana bakora ubukwe muri Mutarama ya 2005. Urugo rwabo ntirwamaze kabiri kuko muri Mata ya 2009 Kelis yasabye gatanya kubera ko Nas yamucaga inyuma.
Gatanya rero yaje kuyihabwa muri Nyakanga ya 2009 icyo gihe yibarutse umwana w’imfura. Kelis, Forbes Magazine imubarira umutungo wa miliyoni $4.
Yigeze kubwira The mirror.co.uk ko urushako rwe rwabaye nk’icuraburindi kuko nta mucyo yigeze abona igihe yari kumwe na Nas.