Ni ubwa mbere muri Gospel nyarwanda habonetse Album iri kugura Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ni amateka yanditswe na Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi aho Album ye ya cyenda “Respect” iri kugura Miliyoni 1 Frw.
Tariki 01/01/2024 ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi Album ye nshya, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu 2024. Yayise “Respect” bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangiye icyubahiro.
Tonzi ati: “Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by’umwihariko uburyo umuntu wese uriho, ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n’Imana”.
Yunzemo ati “Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero ni ho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiriye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya”.
Nta gutinda, kuwa Kane tariki 4 Mutarama 2024, Tonzi yahurije hamwe abanyamakuru barenga 50, abasogongeza kuri Album ye “Respect” igizwe n’indirimbo 15. Yanatangaje ko ari gutegura igitaramo cyo kuyimurika kizaba ku wa 31 Werurwe 2024.
Tonzi uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, azwiho kuticisha irungu abakunzi be dore ko buri kwezi ashyira hanze indirimbo nshya. Mu nshingano nyinshi agira azirikana n’abakunzi be. N’Ikimenyimenyi, Album ye “Respect” yayikoze ubwo yari atwite, akimara kubyara ahita asohora indirimbo nshya.
“Respct” ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni “Humura” yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w’ubwamamare. Album ze zose ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yanditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
“Respect” ya Tonzi ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: “Respect”, “Nshobozwa” Ft Gerald M; “Merci”, “Warabikoze”, “Umbeshejeho”, “Uwirata”, “Nimeonja”, “Ndashima” ft Muyango, “Niyo”, “Ubwami”, “Ndakwizera”, “Nahisemo”, “Wageze” na “Kora” yakoranye n’bahanzi 15.
Abo bahanzi bumvikana kuri “Kora” ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.
Kuri ubu Tonzi ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika iyi album ye nshya. Avuga ko mu minsi ya vuba azatangaza andi makuru mashya ku gitaramo cye. Birashoboka ko azaterwa inkunga n’abarimo MTN Rwanda na cyane ko hari amakuru ko yakomanze kuri iki kigo cya mbere mu Rwanda mu itumanaho ndetse ni hamwe mu ho ari kugurishiriza Album ye.
Gutunga Album ya VIP ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga rya MTN Pay: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w’amafaranga anganga n’ibihumbi icumi y’amanyarwanda.
Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y’umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album “Respect’.
Tonzi yanazirikanye abakunzi be bo mu cyiciro cya VVIP “kuko abakunzi banjye ni ab’igiciro cyane” kandi “basobanukiwe neza gushyigikira ivugabutumwa cyane ko gospel ari ubutumwa budufasha twese mu rugendo gukomeza kuramya Imana binyuze mu ndirimbo”.
Ni muri urwo rwego mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni imwe y’amanyarwanda. Kopi yise Silver iri kugura 100,000 Frw, kopi ya Gold ikagura 500,000 Frw naho kopi ya Platinum ikagura Miliyoni 1 Frw. Kuyigura bikorerwa kuri Konti: 6823207064 iri muri Ecobank. Niwe muramyi wa mbere mu Rwanda ufite Album wavuga ko ihenze cyane.
Tonzi yemeje ko ibi biciro ari ukuri. Ati “Ku biciro byo kugura ‘Respect Album ni byo mwabonye kandi biri clear. Nabishyize mu byiciro 2 hari icyiciro cya VIP kugura Album guhera ku bihumbi 10.000 Frw kuko abakunzi banjye ni ab’igiciro cyane”.
Yongeyeho ko basangiye kuzamura icyubahiro cy’Imana akaba ari yo mpamvu nta kopi afite yo mu cyiciro giciriritse kuko zose ari iz’abanyacyubahiro. Ati “Hakaba n’ikindi cyiciro cya VVIP kugura Album mu buryo bwa Silver 100.000 Frw, Gold: 500000 Frw na Platinum 1M+ Frw”.