Umupasiteri wo muri Nigeria, Mr Ebonyi yatawe muri yombi aregwa kuba yaratuburiye abayoboke be bikarangira ajyanye amafaranga yabo kuyakoresha mu nyungu ze bwite.
Theo O Ebonyi uzwi cyane nka Mr Ebonyi muri leta ya Benue, arashinjwa kunyereza amafaranga y’abayoboke be ndetse n’abandi asaga Miliyoni y’amadorali.
Komisiyo ishinzwe ibyaha bishingiye ku ubukungu n’imari muri Nigeria (EFCC) ivuga ko Bwana Ebonyi yasabye abayoboke be kwishyura amadolari 1,300 buri wese kugira ngo abone inkunga ingana na Miliyari 20 z’amadorali muri Ford Foundation ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma, nibwo iperereza ryakozwe na EFCC ryagaragaje ko iyi fondasiyo nta masezerano cyangwa ubufatanye yigeze igirana na Pastor Ebonyi, bisobanuye ko ibyo yakoraga ari ubutubuzi.
Pastor Ebonyi, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko ari ibinyoma byakwirakwijwe n’abanditsi bo kuri interineti. Gusa, ntacyo yigeze atangaza ku byaha aregwa.
Si ubwa mbere uyu mukozi w’Imana atawe muri yombi, kuko n’umwaka ushize yarafunzwe nyuma aza kurekurwa, ariko kuri ubu inzego zibishinzwe ziyemeje kubishyira ku mugaragaro nk’uko umuvugizi w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa yabitangaje.
EFCC kandi irega Ebonyi uyobora itorero ryitwa Faith on the Rock Ministry International Church, gukoresha amafaranga yakuye mu buriganya akagura imitungo igera kuri itanu. Iyi komisiyo yanatangaje ko uyu mupasiteri azahanwa n’urukiko iperereza nirirangira nubwo hataramenyekana ibihano agomba guhabwa.
Uyu mupasiteri yahakanye iby’ifungwa rye ariko umuvugizi wa EFCC, Dele Oyeware yemeje ko afunzwe ko nubwo iperereza ryari rigikomeje bari birinze kubitangaza kare.