SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Félix Tshisekedi yayoboye inama Nkuru y’umutekano igitaraganya kubera M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Perezida Félix Tshisekedi yayoboye inama Nkuru y’umutekano igitaraganya kubera M23
Utuntu n'utundi

Perezida Félix Tshisekedi yayoboye inama Nkuru y’umutekano igitaraganya kubera M23

Ahupa Radio
Last updated: 2024/02/06 at 9:35 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko igisirikare cy’iki Gihugu cyananiwe imbere ya M23, hateranye Inama Nkuru y’Umutekano yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa na M23.

 

Iyi Nama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare, nyuma y’iminsi micye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Jean Pierre Bemba atangaje ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, umutwe wa M23 urusha imbaraga FARDC.

Binavugwa kandi ko umutwe wa M23 ukomeje gufata ibindi bice, wanagose umujyi wa Goma, ku buryo hari ubwoba ko uyu mujyi wafatwa.

Ubwo iyi nama yari ihumuje, Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yateranyije iyi Nama Nkuru y’Umutekano kugira ngo higirwe hamwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.”

Jean Pierre Bemba kandi yatangaje ko abantu “bagomba kwirinda ibitangarizwa ku mbuga nkorambaga byose, kuko bishobora kuzamura umwuka w’ubwoba, ndetse bigatuma abantu bacika intege.”

Yavuze kandi ko abantu bagomba no kwitondera ku bivugwa ku ruhande rw’umwanzi ko akomeje kunesha igisirikare cy’Igihugu cyabo, ati “Igisirikare cya Congo kiri gukora akazi kadasanzwe.”

Abasesengura iby’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bakurikije aho bigeze, Perezida Tshisekedi ashobora kuzemera akagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kuko imbaraga zose yiyambaje, abona bigoye gutsintsura uyu mutwe.

Ni nyuma y’uko yirukanye ingabo za EAC, akiyambaza iza SADC ndetse n’iz’u Burundi, ubu ziri gufatanya na FARDC, ndetse hakiyongeraho n’abacancuro, kimwe n’inyeshyamba z’imitwe inyuranye nka FDLR, ariko zikaba zarananiwe gutsinda uyu mutwe wa M23.

Aba basesenguzi bavuga kandi ko umutwe wa M23 ushobora guhirika ubutegetsi bwa Congo, cyangwa ukaba wafata kimwe mu bice uherereyemo, kikaba cyaba nka Leta yigenga.

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibya P Diddy bikomeje kuba agatereranzamba

October 2, 2024
Imyidagaduro

TDR Festival :Bwiza.Juno kizigenza .Mico The Best na Niyo Bosco basusurukiye abanye huye bataha batabishaka

February 20, 2024
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

January 10, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”

March 14, 2024
Imyidagaduro

Zari the Boss Lady yongeye gusabana n’umugabo Shakib

April 1, 2025
Andi makuru

Bobi Ladawa wari umugore wa Mobutu Sese Seko yasabye Leta ya RDC ko yifuza gutaha

November 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?