Umuhanzi Mucyo Eric wakunzwe mu ndirimbo nka Ibwiza iwacu yakoranye na Jay Polly ,Umwali, ni zindi nyinshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo Nduwo ndiwe mu buryo bw’amajwi ubu agiye gushyira hanze amashusho yayo.
Uyu mugabo mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wacu yamubwiye ko nyuma y’uko mu minsi ishize ashyize hanze iyo ndirimbo mu buryo bw’amajwi yari amaze iminsi myinshi ahugiye mu gutunganya amashusho yazo kuri ubu icyo gikorwa kikaba kigeze ku musozo aho yadutangarije ko mu minsi ya vuba cyane iyo ndirimbo iraba igiye hanze .
Mucyo yongeye gukomoza kukutazongera kugenda agahera mu muziki we kuko bituma abakunzi b’indirimbo bagira ngo yarabiretse bigatuma bicwa n’Irungu .
Ku bijyanye no kuba yashyira hanze alubumu cg EP Mucyo yadutangarije ko iyo mishinga afite ataratekereza neza niba yayikoramo album, ariko avuga ko uko azagenda abona uko abantu bakira ibihangano bye bishya aribyo bizamuha ishusho y’umurongo yaha umuziki we muri iyi minsi.
Mu gusoza Mucyo yasabye abakunzi n’injyana y’ikinyemera akunda kuririmba ko bagombwa kwitega ibikorwa byinshi amavideo menshi kandi meza akomeza nu muco wacu gakondo .
Eric Mucyo yamenyekanye mu itsinda rya 3Hills yari ahuriyemo na Hope Irakoze na Jackson Kalimba. Yamamaye mu zindi ndirimbo ze bwite zirimo ‘I Bwiza Iwacu’ yahuriyemo na Jay Polly, ‘Tubyine’ n’izindi zirimo n’izo yakoranye na 3Hills zirimo iyitwa ‘Vimba Vimba’ bakoranye na Kidumu
Amashusho y’indirimbo Ndi Uwo ndiwe ari gutunganywa n’inzu yitwa Mountain design studion Rwanda ku bufatanye na Bari Filmz akab ari gukorwaho na Arsene Bari naho uawteguye uko amashusho azakorwa wananditse uburyo azakorwamo ni Faysal Mutesa