SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rwanda Premier League yahembye abakinnyi bitwaye neza.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rwanda Premier League yahembye abakinnyi bitwaye neza.
Imikino

Rwanda Premier League yahembye abakinnyi bitwaye neza.

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/17 at 5:24 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
Elie Kategaya yahawe igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza mu kwezi k'Ukuboza 2023
SHARE

 

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2023, hahembwa umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’igitego kiruta ibindi.

Kuva Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyiraho Rwanda Premier League, abayiyobora bahise batangira gushaka uko abari muri ruhago bayungukiramo.

Binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza ndetse bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza.

Ku nshuro ya mbere hahise hahembwa ab’ukwezi kwa nyuma kwa 2023 kwarimo ikiruhuko cya Shampiyona.

Victor Mbaoma Chukwemeka wa APR FC wasoje uku kwezi afite ibitego byinshi ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, ahigitse Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjili ba Police FC ndetse na Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports.

Igitego cyiza cy’ukwezi cyabaye icya Elie Kategaya waguzwe na APR FC akaba yaragitsinze agikinira Mukura VS ubwo yahuraga na Gasogi United. Igitego cye cyahize icya Hakizimana Muhadjili, Sharif Bayo ndetse na Samuel Pimpong.

Umutoza mwiza yabaye Mashami Vincent wa Police FC warushije Afahmia Lofti wa Mukura VS, Thierry Froger wa APR FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Umunyezamu mwiza yabaye Nzeyurwanda Djihad wahawe igihembo ahigitse Niyonkuru Pascal, Sebwato Nicholas na Simon Tamale.

Abitwaye neza bashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga ibihumbi 300 Frw usibye Mbaoma wahawe miliyoni 1 Frw. Buri kwezi bizajya bitangwa.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 16 aho urutonde rw’agateganyo kugeza ubu ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amanota 33 ikarusha Police FC abiri gusa.

Victor Mbaoma yasoje ukwezi k’Ukuboza 2023 afite ibitego byinshi
Elie Kategaya yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza mu kwezi k’Ukuboza 2023
Nzeyurwanda Djihad yahembwe nk’umunyezamu mwiza mu kwezi k’Ukuboza 2023
Mashami Vincent wa Police FC yabaye umutoza mwiza w’ukwezi

You Might Also Like

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi

Muhire Jimmy January 17, 2024 January 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Nigeria : Umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka

May 30, 2023
Utuntu n'utundi

Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka 3

February 27, 2024
Andi makuru

Dr. Tedros uyobora OMS yageze mu Rwanda

October 19, 2024
Andi makuru

Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira

September 10, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Turukiye Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 76

January 22, 2025
Andi makuru

Kigali :Hatashywe laboratwari ipima ubuziranenge bwa kasike zikoreshwa n’abamotari

December 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?