Yemi Alade yahanye gasopo umufana wamugereranyije na Tiwa Savage, amubwira ko bombi ari abahanzi beza bakeneye gushyigikirwa.
Abinyujije kuri Twitter, Yemi Alade uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Afurika yakebuye umufana wamubwiye ko ntaho ahuriye na Tiwa Savage.
Ati “Igereranya niryo ryica ibyishimo, twembi turi gutsinda mutwishimire kandi mudushyigikire.”
Yakebuye uyu mufana nyuma y’aho yari atanze iki gitekerezo kimugereranya na Tiwa yifashishije amashusho ya Yemi Alade ari gutaramira abarenga ibihumbi 60 bitabiriye imikino ya mbere y’igikombe cy’Afurika mu mupira w’Amaguru iri kubera muri Cote d’Ivoire.
Aba bahanzikazi nubwo atari inshuti za hafi nta kimenyetso kigaragaza ko barebana ay’ingwe, uretse ko abafana b’impande zombi badasiba kubagereranya ahanini bashingira ku myaka bamaze mu muziki.