Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe nka Bruce Melodie nyuma yahoo akoraniye indirimbo n’icyamamare mu njyana ya Dance Hall Shaggy bise “When she is around’ akomeje kwandika mu binyamakuru mpuzamahanga .
Ibi bije nyuma yahoo ubwo uyu musore yerekezaga muri amerika bwa Mbere mu mpra z’Ugushyingo 2023 aho yanahuye bwa mbere na Shaggy amaso ku maso nyuma yo gukorana indirimbo When she is around’ ,yahise atagira gutumira mu bitangazamakuru bikomeye muri icyo gihugu ndetse no kwandikwa cyane .
Uyu muhanzi nyuma y’ibitaramo birenga bine yakoreye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akomeje kwandikwaho n’ibinyamakuru bikomeye byo mu bwongereza ibintu byamushimishije cyane maze asimbukira ku mbuga ze nkoranyambaga yerekana amarangamutima ye .
Uyu muhanzi ukomeje kwerekana ubukana n’ubukaka mu muziki nyarwanda yasimbukiye ku mbuga ze nkoranyambaga ze yerekana amarangamutima atewe n’uko ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeje kumwandikaho .
Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Facebook maze ayiherekesha ubutumwa bwuzuye ibyishimo agira ati “Mfite umugisha udasanzwe kandi nciye bugufi ,kuva murimu mutima w’afurika y’iburasirazuba mu rwa Rwanda kugeza ku makuru avugwa mu bwongereza no muri Amerika .
Uru rugendo rwabye impamo muri 2023, ndashimira Ikipe Yanjye,Abafana banjye ndetse n’igihugu cyanjye , ndabizize ko hari ibintu bikomeye bizaza 2024
Tubibutse ko mu minsi ishize uyu muhanzi yateguje abakunzi be alubumu ye nshya muri uyu mwaka wa 2024 .


