Nyuma y’iminsi mike The Ben na Uwicyeza Pamella bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore aba bombi ibyishimo bikomeje kuba byinshi mu rugo rwabo nyuma yaho berekereje mu kwezi kwa buki i Mombasa muri Kenya, aho byahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi wujuje imyaka 37.
Nyuma yo kugera i Mombasa, mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2024, yaba Pamella na The Ben, basangije ababakurikira amafoto y’uburyo uyu muhanzi yizihije isabukuru ye y’amavuko.
Ni amashusho yafatiwe mu bwato bwo mu Nyanja y’Abahinde mu Mujyi wa Mombasa.
Bombi bahagurutse mu Rwanda, ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2023, berekeza i Mombasa kwizihiza umubano wabo mushya.
Bagiye kandi mu biruhuko, nyuma y’iminsi uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo yise ‘Ni Forever’ hashize imyaka ibiri atumvikana