Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude yasubije Umuyobozi wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles [KNC], wavuze ko atararongora, mu ntambara y’amagambo yabanjirije umukino w’amakipe yombi.
Shampiyona y’u Rwanda irabura iminsi ibiri igasubukurwa hakinwa imikino yo kwishyura izahera k’uzahuza Rayon Sports na Gasogi United, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.
Mbere y’uko umukino uba, abakunzi b’amakipe yombi by’umwihariko Muhawenimana na KNC batangiye guterana amagambo no guhanganira inyuma y’ikibuga.
Perezida akaba n’Umuvugizi w’Ikipe ya Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles, yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye byo kuri Radio 1 agaragaza ko azahagama Rayon Sports na Muhawenimana Claude wayo utararongora.
Mu kumusubiza, Muhawenimana yifashishije amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga abwira KNC ko ikimuraje ishinga ari umukino wo ku wa Gatanu mu gihe ibyo gushaka umugore azabikora nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Yagize ati “Ni ko KNC, uravuga ngo ntabwo ndongora? Njyewe umukunzi ndamufite nubwo uwa mbere yantengushye ariko ubu arahari. Nzabanza njye gutora umusaza [Perezida Paul Kagame] hanyuma Stade Amahoro yuzure, ni ho ubukwe bwanjye buzabera.”
Muhawenimana wagaragazaga ko ari muri siporo, akunze gusererezwa n’abo mu mupira basa n’abatebya, bamubwira ko yatinze gushaka.
Nyuma y’amagambo ye, Muhawenimana yongeye gusubizwa na KNC na we wifashe amashusho ari muri siporo mu kwerekana ko we n’ikipe ye yiteguye.
Yagize ati “Wowe Claude, umara guhaga izo mvange zawe, ukamera nk’uruhinja rwiga gukambakamba, uratinyuka ukavuga Perezida w’Ikipe ya Gasogi? Warangiza ngo uranshaka? Wagiye ureka gutera urwenya kandi ushaje?”
Gasogi United na Rayon Sports ni zo zafunguye shampiyona ku wa 18 Kanama 2023 ndetse icyo gihe Gikundiro yawutsinze ku bitego 2-1.
Rayon Sports FC iri ku mwanya wa Kane wa Shampiyona na Gasogi United ya munani zizahurira kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.