SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > “Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/10 at 11:09 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude yasubije Umuyobozi wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles [KNC], wavuze ko atararongora, mu ntambara y’amagambo yabanjirije umukino w’amakipe yombi.

Shampiyona y’u Rwanda irabura iminsi ibiri igasubukurwa hakinwa imikino yo kwishyura izahera k’uzahuza Rayon Sports na Gasogi United, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.

Mbere y’uko umukino uba, abakunzi b’amakipe yombi by’umwihariko Muhawenimana na KNC batangiye guterana amagambo no guhanganira inyuma y’ikibuga.

Perezida akaba n’Umuvugizi w’Ikipe ya Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles, yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye byo kuri Radio 1 agaragaza ko azahagama Rayon Sports na Muhawenimana Claude wayo utararongora.

Mu kumusubiza, Muhawenimana yifashishije amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga abwira KNC ko ikimuraje ishinga ari umukino wo ku wa Gatanu mu gihe ibyo gushaka umugore azabikora nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yagize ati “Ni ko KNC, uravuga ngo ntabwo ndongora? Njyewe umukunzi ndamufite nubwo uwa mbere yantengushye ariko ubu arahari. Nzabanza njye gutora umusaza [Perezida Paul Kagame] hanyuma Stade Amahoro yuzure, ni ho ubukwe bwanjye buzabera.”

Muhawenimana wagaragazaga ko ari muri siporo, akunze gusererezwa n’abo mu mupira basa n’abatebya, bamubwira ko yatinze gushaka.

Nyuma y’amagambo ye, Muhawenimana yongeye gusubizwa na KNC na we wifashe amashusho ari muri siporo mu kwerekana ko we n’ikipe ye yiteguye.

Yagize ati “Wowe Claude, umara guhaga izo mvange zawe, ukamera nk’uruhinja rwiga gukambakamba, uratinyuka ukavuga Perezida w’Ikipe ya Gasogi? Warangiza ngo uranshaka? Wagiye ureka gutera urwenya kandi ushaje?”

Gasogi United na Rayon Sports ni zo zafunguye shampiyona ku wa 18 Kanama 2023 ndetse icyo gihe Gikundiro yawutsinze ku bitego 2-1.

Rayon Sports FC iri ku mwanya wa Kane wa Shampiyona na Gasogi United ya munani zizahurira kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.

 

 

 

You Might Also Like

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Muhire Jimmy January 10, 2024 January 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Umutekano udasanzwe wari wose mu rubanza rwa Kazungu Denis wishe abantu 14

September 21, 2023
Imyidagaduro

Niyo Bosco yasinye Amasezerano y’imyaka 3 muri Sunday Entertainment

January 9, 2023
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda

March 30, 2025
Imikino

Stade Amahoro izakinirwaho imikino 2 gusa ya shampiyona 2024 2025

July 9, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba ICRC

May 6, 2025
Imyidagaduro

Gloria Busingye yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba gukumirwa muri Uganda

December 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?