SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024
Imyidagaduro

Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/08 at 11:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rigiye kuba rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye kandi bagezweho mu Rwanda mu rwego rwo gutanga  ibyishimo ku bakunzi ba  Muzika muri buri gace abakinnyi bazajya basorezamo.

Guhera taliki 18 kugeza taliki 25 Gashyantare 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryigaruriye imitima y’ababyarwanda batari bake.

Ni ku nshuro ya 16 Tour du Rwanda igiye kuba kuva yaba mpuzamahanga, azaba ari ku nshuro ya Gatandatu kandi izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa kandi igahuza amakipe akomeye yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Mu gihe hasigaye iminsi mike iri rushanwa rigatangira ibitaramo byiswe  Tdr Festival-Igare ibyishimo byuzuye” byamaze gutangazwa ko aribyo  bizaherekeza iri siganwa, aho buri gace kazajya gasorezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Byamaze kwemezwa ko abahanzi 6 ari bo bazajya bataramira abaturage bari ahasorejwe isiganwa ariko ntabwo amazina yabo ntaramenyekana.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe hanze na Kikac Music iri kubitegura agaragaza guhera taliki ya  19 Gashyantare 2024 bazataramira abaturage bo mu karere ka Huye, taliki 21 bataramire abo mu karere ka Rubavu, taliki 22 bataramire abo mu karere ka Musanze naho taliki 25 bataramire abo mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi muri  Kikac Music Label, Uhujimfura Claude uri mu bari gutegura ibi bitaramo yadutangarine ko ibi bitaramo bari kubitegura kubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy.

Yavuze ko ibi bitaramo byateguwe kubera ko hari uturere isiganwa rizageramo bagiye bifuza gususurutswa n’abahanzi.

Ati “Abantu bitabiriye isiganwa bakishima. Abantu bo muri utwo turere bagasusuruka, baganira n’ibindi.”

Uhujimfura avuga ko uretse kuba abahanzi bazajya baririmba, muri ibi bitaramo hazajya hatangirwamo n’ubutumwa butandukanye.

Ati “Tuzajya dutanga ubutumwa butandukanye. Ni ukuvuga ngo aho igare ryashyitse, ibyishimo bigasabagira. Tuzaba turi gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ni igitekerezo twagejeje kuri Ferwacy bacyakira neza, bemera gufatanya natwe

Ntabwo ari ubwa mbere ibi bitaramo bizaba bibaye kubera ko no mu mwaka ushize byarabaye.

You Might Also Like

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul January 8, 2024 January 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Ese umusaruro mubi uri mu ikipe ya APR FC waba uterwa n’umutoza Thierry Froger ?

February 23, 2024
Imyidagaduro

Eric X Dealer yahakanye icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben

November 13, 2023
Imikino

RIB yahakanye amakuru avuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore yatawe muri yombi

May 23, 2023
Andi makuru

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19 mu bihugu byari bifite ubwandu bwa Sida bwinshi mu mwaka 2020

May 9, 2023
Andi makuru

Gen Muhoozi Kaineruba yatangaje ko isabukuru ye izabera i kigali

March 31, 2023
Imyidagaduro

Nel Ngabo na Juno Kizigenza bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bakoranye bise ‘Kawooma’

December 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?