Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary akaba n’Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’ibiyakomokaho i Nyagatare, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative] wari ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw akurikiranwa adafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Hodari yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023 ndetse afunganwa n’Umubaruramari wa Koperative NDMC, Muhoza Happy kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, i Nyagatare.
Ku wa 28 Ukuboza 2023 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwatangaje icyemezo cyarwo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Hilary Hodari ibyaha akekwaho koko yabikoze. Rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma afungwa mbere y’urubanza mu mizi bityo ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Urukiko rwamutegetse kujya yitaba Umushinjacyaha buri wa Gatatu wa buri Cyumweru.
Uru rukiko rwemeje kandi ko umutungo w’ubutaka buherereye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro watanzweho ingwate ufatwa nk’ushinganye mu buryo busanzwe bw’ishinganishamutungo kugeza igihe hafashwe icyemezo cy’urubanza rwa burundu mu mizi.
Urukiko kandi rwemeje ko umutungo afite uherereye mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro n’undi uri mu wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba yatanzweho ingwate ifatwa nk’ishinganye mu buryo busanzwe bw’ishinganishamutungo kugeza igihe haciwe urubanza rwa burundu mu mizi.
