buhenze.
Iri tsinda ryatangijwe muri Mata 2023,aho rigizwe n’abakobwa batandatu bishyize hamwe bahujwe no kuba ari inshuti, zifite ubuzima bujya kuba bumwe, zifite amafaranga ndetse n’ubwiza.
Barimo Isimbi Alliance [Alliah Cool], Danis Christella Igeno Uwase [Iam Christella], Bigirumfura Ladouce [Queen Douce], Ishimwe Alice [Alice La Boss], Gashema Sylvie na Camille Yvette.
Ni abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nk’ababaho mu buzima buhenze, basohokera ahantu heza kandi akenshi baba bari hanze y’u Rwanda nka za Dubai n’ahandi.
Ni ibintu bamwe mu babakurikira kuri izo mbuga bibazaho cyane ndetse ugasanga hari n’abibaza ku bijyanye n’akazi bakora.
Ikibazo cyari mu mitwe ya benshi mu bakurikira aba bakobwa cyabajijwe n’Umunyamakuru Muhire Janson ubwo abagize Kigali Boss Babes bari bahuye n’itangazamakuru.
Bari barimo gusobanura ibijyanye n’imitegurire y’igitaramo cyabo bise “Black Elegance Party’ kizamurikirwamo filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi [Reality TV Show].
Umunyamakuru uri mu bitabiriye iki kiganiro yabajije niba koko aba bagore bicuruza ndetse n’ibisabwa ku mugabo ubashaka.
Ati “Nshaka kubabaza, muri abakobwa beza kandi b’ikimero, basa neza […], ariko mukeneye n’amafaranga, ni ukuvuga ngo umugabo ushobora kuba yagukenera kubera ko uri umukobwa mwiza, umugabo wakenera kugira ngo muhure, bisaba iki?”
Alliah Cool yabanje gufata ijambo avuga ko icyo kibazo ari Christella ugomba kugisubiza.
Undi nawe atazuyaje yahise agira ati “Kandi mpari nicaye aha? Nituva hano uze tuvugane!”
Umunyamakuru yahise yongera abaza niba umugabo wese ushaka Christella yamubona.
Alliah Cool yahise agira ati “Icyo nanjye nka mukuru we ndakimusubirizaza […] iyubahe wubahe n’abagore bakuri imbere.”
Itsinda rya Kigali Boss Babes rigizwe n’abagore bahuriye ku kuba bazwiho kugira amafaranga atubutse no kubaho ubuzima buhenze, aho ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara batembereye mu mijyi ikomeye, bagenda mu modoka zihagazeho, abandi bataha mu nzu zifite agaciro ka miliyoni nyinshi.
Ikindi benshi muri aba bagore bazwiho ni uko ubuzima bwabo bufite aho buhuriye n’imyidagaduro, kuko harimo abakinnyi ba sinema, abamurika imideli n’abandi.

Alliah Cool yutse inabi umunyamakuru wamubajije niba abo muri ‘Kigali Boss Babes’ bicuruza
28-12-2023 – saa 22:53, IGIHE
Abagize itsinda rya Kigali Boss Babes basobanuye byinshi abantu babibazaho birimo n’akazi bakora gatuma bagaragara nk’abafite amafaranga menshi kandi bakabaho mu buzima buhenze.
Iri tsinda ryatangijwe muri Mata 2023,aho rigizwe n’abakobwa batandatu bishyize hamwe bahujwe no kuba ari inshuti, zifite ubuzima bujya kuba bumwe, zifite amafaranga ndetse n’ubwiza.
Barimo Isimbi Alliance [Alliah Cool], Danis Christella Igeno Uwase [Iam Christella], Bigirumfura Ladouce [Queen Douce], Ishimwe Alice [Alice La Boss], Gashema Sylvie na Camille Yvette.
Ni abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nk’ababaho mu buzima buhenze, basohokera ahantu heza kandi akenshi baba bari hanze y’u Rwanda nka za Dubai n’ahandi.
Ni ibintu bamwe mu babakurikira kuri izo mbuga bibazaho cyane ndetse ugasanga hari n’abibaza ku bijyanye n’akazi bakora.
Ikibazo cyari mu mitwe ya benshi mu bakurikira aba bakobwa cyabajijwe n’Umunyamakuru Muhire Janson ubwo abagize Kigali Boss Babes bari bahuye n’itangazamakuru.
Bari barimo gusobanura ibijyanye n’imitegurire y’igitaramo cyabo bise “Black Elegance Party’ kizamurikirwamo filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi [Reality TV Show].
Umunyamakuru uri mu bitabiriye iki kiganiro yabajije niba koko aba bagore bicuruza ndetse n’ibisabwa ku mugabo ubashaka.
Ati “Nshaka kubabaza, muri abakobwa beza kandi b’ikimero, basa neza […], ariko mukeneye n’amafaranga, ni ukuvuga ngo umugabo ushobora kuba yagukenera kubera ko uri umukobwa mwiza, umugabo wakenera kugira ngo muhure, bisaba iki?”
Alliah Cool yabanje gufata ijambo avuga ko icyo kibazo ari Christella ugomba kugisubiza.
Undi nawe atazuyaje yahise agira ati “Kandi mpari nicaye aha? Nituva hano uze tuvugane!”
Umunyamakuru yahise yongera abaza niba umugabo wese ushaka Christella yamubona.
Alliah Cool yahise agira ati “Icyo nanjye nka mukuru we ndakimusubirizaza […] iyubahe wubahe n’abagore bakuri imbere.”
Itsinda rya Kigali Boss Babes rigizwe n’abagore bahuriye ku kuba bazwiho kugira amafaranga atubutse no kubaho ubuzima buhenze, aho ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara batembereye mu mijyi ikomeye, bagenda mu modoka zihagazeho, abandi bataha mu nzu zifite agaciro ka miliyoni nyinshi.
Ikindi benshi muri aba bagore bazwiho ni uko ubuzima bwabo bufite aho buhuriye n’imyidagaduro, kuko harimo abakinnyi ba sinema, abamurika imideli n’abandi.
Ni abantu bamaranye igihe kinini, ndetse iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko aba batangiye kumenyana ari inkumi, bagenda bazamukana none uyu munsi bafatwa nk’abarigwije, ari na byo byatumye bishyira hamwe.