Isiganwa ryiswe ‘Akagera Rhino Race’ rizagera kuri Pariki y’Akagera, abayituriye bazaryoherwa no kubona abakinnyi babigize umwuga ndetse n’abakoresha amagare asanzwe [Amwe asanzwe abantu bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi ] mu irushanwa.
Biciye mu bufatanye na Pariki y’Akagera, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, ryateguye isiganwa ry’amagare ‘Akagera Rhino Race’, rizaba rigamije kwishimira inyamaswa y’Inkura ndetse n’uko Pariki y’Akagera ikomeje kubungwabungwa.

Abakinnyi babigize umwuga bazitabira iri siganwa, bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 90.3. Hazasiganwa ibyiciro byose birimo abagabo n’abagore bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23.

Muri Kigali, azahagurukira BK Arena – Kimironko – Kigali Parents.
Bazakomeza i Kabuga – Rugende – Nyagasambu – Rwamagana – Kayonza – Kabarondo – Rwinkwavu – Stade ya Rwankwavu.