Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yishimiye ubutumire bwa Yago Pon Dat wamurarikiye kwitabira igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise ’Suwejo’.
Dr Utumatwishima yabitangaje yifashishije konti ye ku rubuga rwa X aho yagaragaje ko yishimiye kuba uyu muhanzi yamutumiye mu gitaramo cye ari nacyo cya mbere kigiye kuba kuva Minisiteri y’Urubyiruko ihawe inshingano nshya zo guteza imbere ubuhanzi.
Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye abamukurikira kwitegura kuzajyana na we mu gitaramo uyu muhanzi azakorera muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.
Yagize ati ”Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’Ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago. Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo. Tuzajyane”.
Yago azamurika umuzingo wa mbere yise “Suwejo” mu gitaramo yatumiyemo abahanzi barimo Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Kirikou Akili, Double Jay na Levixone.
Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira #Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni @yagoforeal . #Yago: Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya #Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa #Suwejo . Mwongereho ibindi #Tuzajyane🕺 #RwoT pic.twitter.com/gP3Lo0kot4
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) December 21, 2023