SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda
Imikino

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 21, 2023
Share
SHARE

Umukinnyi  Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukuboza binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo mu Shampiyona y’u Bufaransa.

Zaïre-Emery yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 10:49 aherekejwe n’abandi bantu icyenda bo muri iyi kipe aho baje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 17, ni umwe mu beza Paris Saint Germain ifite muri iyi minsi kuko uretse kuyizamukiramo ari mu bo iri kugenderaho cyane hagati mu kibuga.

Yakoze amateka yo kuba umukinnyi muto watsinze igitego muri PSG n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1914.

Yabaye kandi umukinnyi wa gatanu wo mu ikipe ya mbere ya PSG uje gusura u Rwanda nyuma ya Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer baje mu 2022.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 21 Ukuboza, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru bo mu ishuri rya PSG, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium. Azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, nyuma azerekeze muri Pariki y’Ibirunga gusura ingagi.

Zaïre-Emery yageze mu Rwanda nyuma y’icyumweru myugariro wa Arsenal, Jurriën David Norman Timber na we arusuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Paris Saint Germain na Arsenal ni amwe mu makipe afitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye.

Kiyovu Sports: Mugunga Yves kubera kudahembwa yanditse asesa amasezerano.
Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman Timber ari mu Rwanda
Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza Shampiyona Nyafurika
Umunyarwandakazi Tufaha Uwihoreye yasezerewe rugikubita mu mikino olempike
Basketball: REG WBBC yageze muri ½ cy’Imikino Nyafurika !
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Betspino Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

No Deposit Bonus Codes Online Casino Au

September 5, 2023

What Are The Best No Registration Online Pokies For Australian Players

September 5, 2023

Amunra Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Win Casino Online

February 25, 2025

Live Blackjack Online Gambling Ireland

October 26, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?