SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Iteramakofi: Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda rigiye gukorana n’umuryango Carlos Takam Foundation
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Iteramakofi: Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda rigiye gukorana n’umuryango Carlos Takam Foundation
Imikino

Iteramakofi: Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda rigiye gukorana n’umuryango Carlos Takam Foundation

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/12 at 10:01 AM
Muhire Jimmy
Share
4 Min Read
SHARE

Ishyirahamwe ry’iteramakofi mu rwanda “RWANDA BOXING FEDERATION ” rigiye gukorana n’Umuryango Carlos Takam Foundation ugamije guteza imbere Umukino w’Iteramakofe muri Afurika, aho uyu munyabigwi mumukino w’iteramakofi  yavuze ko ashaka guhindura Kigali mo Las Vegas nshya aho abantu bazajya bishimira kuza kureba uyu mukino.

 

Abagize Carlos Takam Foundation bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda Ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023 ku biro bya Federation ya Boxing mu rwanda biherereye i Remera .

Ibi biganiro kandi byitabiriwe  na Ntoudi Mouyelo ushinzwe Ibikorwa muri Mchezo ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Takam Foundation, Bishyika Christian usanzwe ari perezida wa Federation y’umukino wa JUDO mu Rwanda, byibanze ku buryo impande zombi zakorana n’ibyakwibandwaho mu guteza imbere iteramakofe mu Rwanda.

Carlos Takam ni umwe mu bubatse ibigwi muri uyu mukino w’iteramakofi ukunzwe n’abatari bake haba hano mu Rwanda ndetse no ku isi hose dore ko uyu mugabo ukomoka muri Cameroon ariko akagira ubwenegihugu bw’Ufaransa akaba afite imyaka 43 y’amavuko  yagiye yegukana ibihembo bitandukanye .

Mu 2017, yahatanye mu marushanwa ya WBA, IBF na IBO mu bafite ibilo byinshi. Yahagarariye Cameroun mu Mikino Olempike ya 2004; amaze gukina imirwano 48, atsinda 40, anganya umwe.

Ubwo umunyabigwi Takam yatangarizaga  Ahupa Visual Radio yavuze  ko ikimugenza mu Rwanda ari ukuzamura urwego rwaho rw’iteramakofe ndetse ashaka kuhubaka igicumbi cy’uyu mukino muri Afurika.

Carlos Takam hamwe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe, Bikorimana Maurice

Ati “Ubwo nazaga hano mu Rwanda, nazanye imishinga igamije guteza imbere iteramakofe muri Afurika. Umbajije ngo kubera iki u Rwanda, kubera ko mu Rwanda ni ahantu heza ko kuba muri Afurika.”

“Nishimiye kuba Federasiyo y’Iteramakofe na yo ishaka kuzamuka, intambwe ku ntambwe hamwe na Foundation yacu tuzafatanya. ”

Takam yashimangiye ko intego ye ari ukugira Kigali, Las Vegas yo muri Afurika anagaruka kukuba ibikorwa remezo ari bike . Ati “Ntabwo ari mu Rwanda gusa [hari ikibazo cy’amarushanwa make n’ibikorwaremezo], ni muri Afurika muri rusange. Tugomba kugira icyo dukora, ndabizi ko mu Rwanda atari Las Vegas, gusa tuzakora, turashaka kugira Kigali, Las Vegas nshya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Takam Foundation, Bishyika Christian (iburyo) asobanurira abayobora Iteramakofe mu Rwanda uburyo bifuza gukorana. Uri ibumoso ni Sala Léon Rukundo bakorana

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda, Bigirimana Rafiki, yavuze ko bishimiye ibiganiro byabaye ndetse biteguye gufatanya na Carlos Takam Foundation.

Carlos Takam yifotozanyije n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda

Ati “Ni ibijyanye no guteza imbere umukino, gutegura abana guhera hasi kugera ku rwego rwo hejuru, ku rwego rwo kwitabira imikino mpuzamahanga.”

“Ikindi turashaka kongerera ubumenyi abatoza bacu n’abasifuzi, tugashyiraho n’uburyo buhoraho bushishikariza abantu kwitabira uyu mukino w’Iteramakofe.”

Rafiki yongeyeho ko koko bafite ibibazo by’ibikorwaremezo kuko ubu bafite ururwaniro rumwe mu gihe bifuza kugeza umukino hirya no hino mu gihugu.

Indi mbogamizi ni aho gukinira kuko hari nubwo bitabaza ibibuga byo hanze bakabangamirwa n’imvura.

Ati “Biri mu byo tuzabagezaho, bavuze ko babidufashamo ku buryo uyu mukino twawagura ukagera mu gihugu hose.”

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda riteganya ko umwaka uzasozwa na Shampiyona izakinwa tariki ya 27 n’iya 28 Ukuboza 2023.

Ntoudi Mouyelo ushinzwe Ibikorwa bya Mchezo (ubanza ibumoso), yitabiriye iyi nama {Photo: Credit@ Igihe}
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda, aba Takam Foundation na Mchezo bafata ifoto y’urwibutso{Photo: Credit @Igihe} 

Amafoto: @Igihe.com

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy December 12, 2023 December 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi!

January 16, 2024
Imyidagaduro

Yvanny Mpano yahuje imbaraga n’umuhanzi mushya Edin Hodari bakorana indirimbo bise Harya Ngo Urankunda (Video)

June 11, 2024
Iyobokamana

Tonzi Ntiyemeranye nabaca intege abahanzi Nyarwanda

January 9, 2024
Imikino

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball, yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi!

November 15, 2023
Imyidagaduro

Danny Vumbi yakoreye i Musanze igitaramo cyo kumvisha abakunzi be alubumu ye yise 365

February 12, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu (Amafoto)

February 1, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?