Ishyirahamwe ry’iteramakofi mu rwanda “RWANDA BOXING FEDERATION ” rigiye gukorana n’Umuryango Carlos Takam Foundation ugamije guteza imbere Umukino w’Iteramakofe muri Afurika, aho uyu munyabigwi mumukino w’iteramakofi yavuze ko ashaka guhindura Kigali mo Las Vegas nshya aho abantu bazajya bishimira kuza kureba uyu mukino.
Abagize Carlos Takam Foundation bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda Ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023 ku biro bya Federation ya Boxing mu rwanda biherereye i Remera .
Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Ntoudi Mouyelo ushinzwe Ibikorwa muri Mchezo ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Takam Foundation, Bishyika Christian usanzwe ari perezida wa Federation y’umukino wa JUDO mu Rwanda, byibanze ku buryo impande zombi zakorana n’ibyakwibandwaho mu guteza imbere iteramakofe mu Rwanda.
Carlos Takam ni umwe mu bubatse ibigwi muri uyu mukino w’iteramakofi ukunzwe n’abatari bake haba hano mu Rwanda ndetse no ku isi hose dore ko uyu mugabo ukomoka muri Cameroon ariko akagira ubwenegihugu bw’Ufaransa akaba afite imyaka 43 y’amavuko yagiye yegukana ibihembo bitandukanye .
Mu 2017, yahatanye mu marushanwa ya WBA, IBF na IBO mu bafite ibilo byinshi. Yahagarariye Cameroun mu Mikino Olempike ya 2004; amaze gukina imirwano 48, atsinda 40, anganya umwe.
Ubwo umunyabigwi Takam yatangarizaga Ahupa Visual Radio yavuze ko ikimugenza mu Rwanda ari ukuzamura urwego rwaho rw’iteramakofe ndetse ashaka kuhubaka igicumbi cy’uyu mukino muri Afurika.

Ati “Ubwo nazaga hano mu Rwanda, nazanye imishinga igamije guteza imbere iteramakofe muri Afurika. Umbajije ngo kubera iki u Rwanda, kubera ko mu Rwanda ni ahantu heza ko kuba muri Afurika.”
“Nishimiye kuba Federasiyo y’Iteramakofe na yo ishaka kuzamuka, intambwe ku ntambwe hamwe na Foundation yacu tuzafatanya. ”
Takam yashimangiye ko intego ye ari ukugira Kigali, Las Vegas yo muri Afurika anagaruka kukuba ibikorwa remezo ari bike . Ati “Ntabwo ari mu Rwanda gusa [hari ikibazo cy’amarushanwa make n’ibikorwaremezo], ni muri Afurika muri rusange. Tugomba kugira icyo dukora, ndabizi ko mu Rwanda atari Las Vegas, gusa tuzakora, turashaka kugira Kigali, Las Vegas nshya.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda, Bigirimana Rafiki, yavuze ko bishimiye ibiganiro byabaye ndetse biteguye gufatanya na Carlos Takam Foundation.

Ati “Ni ibijyanye no guteza imbere umukino, gutegura abana guhera hasi kugera ku rwego rwo hejuru, ku rwego rwo kwitabira imikino mpuzamahanga.”
“Ikindi turashaka kongerera ubumenyi abatoza bacu n’abasifuzi, tugashyiraho n’uburyo buhoraho bushishikariza abantu kwitabira uyu mukino w’Iteramakofe.”
Rafiki yongeyeho ko koko bafite ibibazo by’ibikorwaremezo kuko ubu bafite ururwaniro rumwe mu gihe bifuza kugeza umukino hirya no hino mu gihugu.
Indi mbogamizi ni aho gukinira kuko hari nubwo bitabaza ibibuga byo hanze bakabangamirwa n’imvura.
Ati “Biri mu byo tuzabagezaho, bavuze ko babidufashamo ku buryo uyu mukino twawagura ukagera mu gihugu hose.”
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda riteganya ko umwaka uzasozwa na Shampiyona izakinwa tariki ya 27 n’iya 28 Ukuboza 2023.


Amafoto: @Igihe.com