Abahanzi batandukanye barimo abazwi cyane mu muziki gakondo, barangajwe imbere na Ruti Joël, bishimiwe mu gitaramo “Kigali Kulture Konnect” cyibanze ku muco gakondo w’indirimbo, imbyino n’indyo bya Kinyarwanda.
Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ku wa 24 Ugushyingo 2023, cyateguwe na MA Africa mu rwo gukomeza gukangurira abato gukunda umuco.
Cyahuriyemo abahanzi barimo Ruti Joël, Junior Rumaga, Itorero Inyamibwa AERG, Shauku Band n’abandi bakizamuka mu muziki.
Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace] uri mu banyeshuri banyuze mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryahoze ku Nyundo yizemo ubwo ryatangizwaga guhera mu 2014 agasoza mu 2016, ni we wabimburiye abandi.
Uyu musore aheruka gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Hiiinga’. Ni album nshya ye yiganjeho indirimbo gakondo 10.
Indirimbo ya mbere iriho ni “Hiiinga” yitiriye iyi album, “Ijyanire”, “Ikibuzabwenge”, “Mumararungu”, “Mutoni Wacu” yahuriyemo na Alice Keza, “Inka”, “Urwandiko” yahuriyemo na Mutu Mutuuzo, “Yari Wowe”, “Iyo utaza kubaho” na “Ubwiza”.
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye ari nako anyuzamo agakirigita inanga bigashimisha benshi. Uyu musore wabimburiye abandi ku rubyiniro, yaririmbye ibihangano bye byinshi agaragaza ko ari umwe mu bahanga bakwiriye guhangwa amaso.
Yakurikiwe n’Itorero Inyamibwa ryaririmbye indirimbo nyinshi zamenyekanye mu Rwanda rwo hambere. Ryaririmbye izirimo ‘Amahoro ku giti cy’umuntu’ ya François Nkurunziza, ‘Umwami atanga Inka’ yamamaye cyane, ‘Ubuki buzira insinda’, ‘Bagore Beza’ n’izindi nyinshi.
Iri torero ryataramiye abantu ubugira kabiri mu bice bitandukanye. Icyatangaje bamwe basanzwe bazi iby’umuco gakondo ni uburyo ryahamirije bamwe bagira ngo ntabwo rigaruka, ryongera kugaruka ku nshuro ya kabiri; ibintu bitamenyerewe mu bazi iby’umuco nk’uko umwe mu nzobere zabyo yabivuze.
Rumaga Junior ni umwe mu bagaragaye muri iki gitaramo. Uyu musore yamaze iminota 30 ku rubyiniro, yishimirwa mu bisigo birimo icyo yise “Igisabisho’’, “Umugore si umuntu” na “Intambara y’ibinyobwa’’ yafatanyije na Rusine Patrick washimishije benshi.
Shauku Band na yo yishimiwe mu bihangano bitandukanye byashimishije benshi byiganjemo ibyo hambere mu muco Nyarwanda. Muri ibyo harimo ibyakunzwe nka ‘‘Kabanyana k’abakobwa’’ yaririmbwe na Kabanyana Liberata wo mu Rukerereza, “Zana inzoga’’ ya Sebatunzi n’izindi.
Shauku Band, itsinda ryashinzwe mu 2020, nyuma y’imyaka ibiri gusa rishinzwe mu 2023 ryashyize hanze album yaryo ya mbere ryise ‘Sebisage’.
Ni album ifite umwihariko wo kuba icuranze mu buryo bwa ‘live’ ndetse inumvikanamo ibikoresho bya muzika gakondo.
Sebisage ni album igizwe n’indirimbo zirimo ‘Umurashi’ bakoranye na Riderman, ‘Sebisage’ yanitiriwe album, ‘Karangwe’, ‘Iyarare’, ‘Ideni’, ‘Imigembe’ yaririmbwe na Sophie Nzayisenga n’izindi. Abagize iri tsinda muri iki gitaramo banasogongeje abari bakurikiye zimwe muri izi ndirimbo.
Rumata Joël ukoresha amazina ya Ruti Joël ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo yise ‘Igikobwa’ yagize igikundiro cyane mu 2020, yataramye biratinda.
Ruti yatangiye umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba wenyine. Mu 2017 ni bwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana ndetse na Jules Sentore, bise ‘Diarabi’.
Uyu musore w’imyaka 27, uri kurya ku mbuto z’umuziki, yaririmbye ibihangano bye bitandukanye. Kuri iyi nshuro abamuzi batunguwe no kumubona ari gucuranga inanga ku nshuro ye ya mbere imbere y’imbaga.
Yaririmbye indirimbo ze zirimo “Mwiza”, “Amaliza”, “Cunda”, “Igikobwa” ndetse na “Oya” ya Buravan wari inshuti ye magara. Iyi ndirimbo yayiririmbye mu rwego rwo kumunanira.
Uyu musore yaje yunga mu rya Rumaga na we waririmbye ariko agasoreza ku gisigo yise “Intango”. Ni igisigo na we yakoze yunamira Burabyo Yvan (Yvan Buravan) witabye Imana azize Kanseri tariki 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza; banahuriyemo.
Agiye kukivuga yagize ati “Iki ni igisigo ntuye Buravan. Yabaye umugabo wabaniye abandi. Ndabasabye muhaguruke tukijyanemo.’’
Uyu musore yasabye abantu gucana amatara ya telefoni zabo, ubundi bizihirwa iki gisigo agisoje ava ku rubyiniro.
Uretse umuziki, umutetsi kabuhariwe Ngayaboshya Emmanuel ni we watetse amafunguro ya Kinyarwanda yaherekeje umuziki wacuranzwe muri iki gitaramo, akaba amaze imyaka 23 atangiye uyu mwuga.
Yari yateguye indyo zitandukanye za Kinyarwanda nta n’imwe itekeshejeje amavuta, abayakeneye bakoreshaga ay’inka. Mu mboni ze, amafunguro ya Kinyarwanda afite umwihariko kuko yifitemo intungamubiri zihagije kandi abayafashe abarinda byinshi birimo no gusaza imburagihe.
Abitabiriye iki gikorwa bakirwaga neza n’abari bashinzwe gusuzuma amatike bakorera Sosiyete ya ITEC imaze imyaka irindwi ikorera mu Rwanda ibikorwa bitandukanye birimo kwishyuza parking, amatike mu bitaramo n’ibindi bitandukanye.
Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe byari 5000 Frw, VIP ari 10.000 Frw, VVIP ari 25.000 Frw mu gihe ku meza y’abantu batandatu byari 200.000 Frw, ariko nticyitabiriwe nk’uko byari byitezwe.
Ibitaramo nk’iki bigiye kujya bitegurwa na MA Africa kenshi. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bigamije gukomeza gukangurira abato gukunda umuco. Hazajya hatumirwamo abahanzi batandukanye bibanda ku njyana gakondo yaba abo mu Rwanda no hanze.