Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezeye uwari Umunyamabanga wayo, Masabo Michel, wari umaze imyaka itatu n’amezi 11 muri izi nshingano.
Ikipe ya APR FC yari yerekanye ku mugaragaro Masabo Michel tariki 8 Mutarama 2021 nk’Umunyamabanga mushya icyo gihe wari usimbuye Lt (Rtd) Col Sylvestre Sekaramba.
Mu myaka hafi ine Masabo amaze kuri uyu mwanya, yafashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona no guca agahigo k’imikino 50 idatsindwa muri shampiyona.


Ikindi azibukirwaho ni uko mu gihe yari muri izi nshingano ari bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yavuye kuri politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa isubira ku yo gukinisha abanyamahanga yaherukaga mu 2012.
Igihe umunyamabanga uzasimbura Masabo Michel azatangarizwa ntikiramenyekana.