Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition conferenge habereye ikigali n’itangazamkauru cyari cyateguwe na Ma Africa iri gutegura igitaramo cyiswe Kigali culture Konnekt kigiye kuba ku nshuro yacyo bwa mbere mu Rwanda .
Icyo kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro ndetse n’abahanzi bazagitaramamo harimo Umusizi Rumaga ,Shauku Band ,Itorero Inyamibwa ndetse na Chief Emma uzategura amafunguro ya Kinyarwanda muri icyo gitaramo .
Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Nzeyimana Luckman umunyamakuru kuri RBA yatangiye ashimira abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro ubutwari bakomeje kugaragaza mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda .
Mu ijambo rye Emma Ngayaboshya umutetsi wabigize umwuga yabanje gushimira Ma Africa yatekereje gutegura igitaramo cya Kigali Kulture Konnekt kizajya gihuza abahanzi batandukanye mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco w’ibihugu by’afurika ndetse n’isi yose .
Uyu mugabo uzaba yateguriye amafunguro yo kurya atetse Kinyarwanda yamenyekanye cyane mu gutegura igitaramo bita Intango Cultural night kirangwa no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda.
Yavuze ko muri ki gitaramo cya Kigali Kulture Konnekt azaba yateguriye abazakitabira amwe mu mafunguro ya Kinyarwanda mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuco wo kurya ibyi iwacu kandi avuze ko ari umwanya mwiza wo kwereka abakiri bato uko abasekuru bacu baryaga kera .
Uwari uhagarariye itorero inyamibwa Rodrigue Rusagara we yavuze ko bishimiye nabo kuba barabahisemo nk’itorero inyamibwa kugira ngo bazatamire abanyarwand amuri kiriya gitaramo bikab ai ibya gaciro cyane kuribo kandi biteguye kuzatanga ibyo bafite byose kugira abakunzi babo bishime .
Yongeyeho kandi kubera intego ya Ma Africa itegura Kigali Kulture konnekt yo guhuriza hamwe imico itandukanye yo mu bihugu bitandukanye nabo biteguye kuzataramira abazitabira mu mbyino ziganjemo imico yo mu bindi bihugu by’Afurika mu gihe bataratangira kujya batumira abandi bahanzi n’amatorero yo mu bindi bihugu .
Umusizi Rumaga mu Kinyarwanda kizimije we yavuze ko iki gitaramo ari intango nyo kugagaragaza umuco wacu aho yagize ati “ Ubundi umuco ni nk’ubukwe iyo bigeye mu bwinshi bihinduka ikibi .yavuze ko nubwo twinjiwemo n’imico yahandi atariko bimeze akaba ariyo mpamvu y’iki gitaramo.
Yagize ati “ Kigali Kulture Konnekt ni ihuriro ry’umuco nyafurika by’umwihariko nubwo umuco wo hanze nawo uzageraho ukagerwaho ariko uzaba ufite isoko mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali ai naho havuye icyo gitekerezo cyavuye .
Rumaga yavuze kuri Ma Afica iri gutegura iki gitaramo bishatse kuuuga Mama Africa cyangwa nyina w’Inganzo nyafurika ,bitaba bibatera umunezero kuna nyina w’inganzo nyafurika yaba mu Rwanda .
Uyu musizi nyuma yo gusobanura byinshi kuri iki gitaramo yavuze kandi ko bitaba byoroshye gutegura igitaramo nkiki nubwo muri iyi minsi Leta y’U Rwanda iri gukorsha uko ishoboye ikorohereza bahanzi nyarwanda mu bijyanye no kwiteza imbere .
Rumaga kandi yavuze ko kuba Ma Africa yarahisemo bano bahanzi ngo abe aribo bazataramira abanyarwanda ndetse na bandi bazitabira Kigali Kuluture konekt naho bibeshye kuko ari Ruti Joel uretse kuba ari kwitegura ibitaramo bibiri nawe yamaze kwitegura naku itorero inyamibwa yahamije ko ari rimwe mu matoero meza mu Rwanda kandi atabishindikanyaho , ku itsinda rya Shauku Band yavuze ko ari bamwe mu basore bakomeje kugaragaza ubuhanga bwabo kuko bafite ubushobozo bwo gucuranga mu njyana gakondo ndetse n’izindi njyan ibintu yizera ko bizanezeza abanyarwanda cyan kuri uriya munsi .
Mu gusoza yijeje abanyarwanda ko uriya munsi bazataha banyuzwe cyane kandi ko batagomba kuzagira ikibazo cy’amasaha kuko gahunda bamaze kuyitegura neza .
Uwavuze mu izina rya Shauku Band Nkomeza alex nawe mu magambo makeya yashimiye ubuyobozi bwa Ma Africa kubw’icizere babagiriye anashimira itangazamakuru ridahwema kubaba hafi cyane ibihe byose ,yavuze muri ki gitaramo biteguye kuzabaririmbira bigashyira kera ahubwo asaba banyarwanda kuzitabira ari benshi kuko byinshi babahishiye bikiri mu gaseke gapfundikiye .
Biteganyijwe ko Igitaramo Kigali Kulture Konnekt Kizaba tariki 24 Ugushyingo mu ihema rinini ryo muri Kigali Conference & Exhibition Village ahazwi nka camp Kigali kuva I saa kumi imiryango ikaza ifunguye ahokwinjira bizaba ari 5000 Frw ahasanzwe ,10.000 frw Muri VIP,25.000 muri VVIP naho ameza y’abantu 6 akaba ari ibihumbi 200.000.
Uwifuza kugura itike ubu yanyura ku rubuga rwa www.maafrica.rw :www.maafrica.rw cyangwa kuri kode numero 113355