Ikipe y’igihugu y’umupra w’amaguru y’abatarengeje imyaka 15 iri mu gihugu cya Uganda mumikino ya CECAFA U-15 ikomeje gutsindwa aho yatsinzwe umukino wa 2 mu itsinda B yatsinzwe na TANZANIA 2-1 , ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu sa 14h30 kuri Fufa technical Njeru muri JINJA
Irushanwa rya CECAFA U-15 rikomeje kubera muri Uganda kuva kuwa 4 Octobre aho izasozwa taliki ya 18 octobre
Itsinda A ririmo Uganda yakiriye irushanwa, Ethiopia, Djibouti ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo.
Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, Somalia ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi U15).
U rwanda muri iri tsinda rumaze gutsindwa kabiri kikurikiranya aho rwatsinzwe na ZANZIBAR 3-0 ndetse na Tanzania yabatsinze 2-1 umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu ibitego byatsinzwe na Niyongabo Patrick 89’ ndetse n’umunyatanzaniya Peter Andrew 35’, 49’.


Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 izasubira mu kibuga ikina na Somalia
Iyi CECAFA yaherukaga kuba muri 2019 aho yari yabereye muri Kenya, yegukanywe na Uganda yatsinze ku mukino wa nyuma Kenya.
