Igitsina gore ni cyo gishobora kumva neza agaciro k’urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu gihe cy’imihango kuko ni kimwe mu bintu by’ibanze umugore n’umukobwa bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite.
Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.
Ibi si amagambo kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.
Ni ku bwibyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 ikigo Kosmotive Rwanda cyatangiye ibikorwa byo Kwegereza abanyarwanda impapuro z’isuku zifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango yabo bise Kosmo Pads.
Icyo gikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga aho bifashishije Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda Eric Senderi washishikarije abanyarwandakazi kujya bakoresha impapuro za Kosmo pads kuko zihendutse kandi ziramba cyane ku buryo umuntu wese udafite ubushobozi bwo kugura izo mpapuro z’isuku zisanzwe kubera ubushobozi yajya yikoreshereza Kosmo Pads
Uyu muhanzi wanaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yongeye kwerekana ko azi kureshya abakunzi be aho yabahembaga bimwe mu bikoresho bya Kosmo Pads.
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kosmotive Rwanda yadutangarije ko ibikoresho byabo ari bishya ku isoko ryo Rwanda kandi byujuje ubuziranenge aho umugore cyangwa umukobwa ukoresheje Kosmo Pads agubwa neza kandi bikaba bimworohera kuba yazikoresha kenshi bitewe nizo yaguze kuko ziri mu moko atandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.ikindi nuko izi cotex sishobora kwambarwa nyuma ukazifura bizihesha ubuziranenge bwo kumara imyaka ibiri ntacyo zirahindukaho.
Izi mpapuro z’isuku za Kosmo Pads ziri mu moko atanu aho umuntu ahitamo ubwoko ashaka kubera ubushobozi bwe.
Umuntu ashobora kuzisanga ku isoko uhereye ku mafaranga ibihumbi 2000frw, 2500Frw, 3000frwn na 6000Frw.