Airtel Rwanda yamuritse ku mugaragaro telefone yakira internet ya 4G, igura ibihumbi 20Frw, aho uyiguze agashyiramo amafaranga yo guhamagara agera ku 1000 Frw ashobora kugura ipaki imufasha kuhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose mu kwezi ndetse agahabwa gigabytes 30 za internet.
Ku basanzwe bafite telefoni zikoresha internet ya 4G, Airtel Rwanda yabashyiriyeho uburyo bushya, aho umuntu ashobora kubona ipaki ya gigabytes 60 ku kwezi ku 5000 Frw n’iya gigabytes 30 mu kwezi ku 3000 Frw, bikajyana no guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku buntu mu kwezi.
Ni igikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya leta yo gusakaza telefoni mu Banyarwanda bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye izwi nka Connect Rwanda icyiciro cyayo cya kabiri.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko batekereje iki gikorwa kugira ngo bafashe Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu byaro kugerwaho n’ikoranmabuhanga babifashijwemo no kubona internet na telefoni bihendutse.
Ati “Turi gukorana na leta kugira ngo izi telefoni zigere kuri benshi. Twatangiye kuzisakaza duhereye ku bo mu Karere ka Kayonza ariko no ku mashami yacu yose uhereye ejo ushaka iyi telefoni yayibona
Kuri iyi nshuro kandi umuntu ukenera internet nyinshi ashobora kugura ipaki ya 500 Frw akabona gigabytes eshanu ku munsi, mu gihe ufite 100 Frw ashobora kubona gigabyte imwe ku munsi.
Hamez ati “Uku ni uguhaza ibyifuzo by’abakiliya. Simbona impamvu umuntu yashidikanya kwitabira serivisi za Airtel. Twahoze turi aba mbere kuri internet ya 3G, kuri iyi nshuro turashaka kuba aba mbere no kuri 4G.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema yavuze ko kugeza uyu munsi ingo 24% ari zo zifite telefoni igezweho, ni ukuvuga imwe mu rugo rumwe.
Karema yavuze ko hakiri urugendo rukomeye cyane, ashimira Airtel Rwanda ku bw’intambwe nziza iteye yo gufasha leta gusakaza telefoni zigezweho mu Banyarwanda.
Ati “Ni ibintu twishimira nka leta. Twashyizeho gahunda yo kwimakaza umurongo mugari w’ikoranabuhanga. Twihaye intego zitandukanye zirimo iy’uko mu 2027 ingo z’Abanyarwanda zose zizaba zifite telefoni zigezweho. Icyo gihe kandi Abanyarwanda ku giti cyabo bazaba bafite izo telefone ku kigero cya 90%.”
Yavuze ko ubu bari gufatanya n’ibigo bitandukanye mu kwesa uyu muhigo ariko na leta igashyiraho akayo.
Airtel Rwanda yihaye umuhigo w’uko bitarenze 2024 izaba imaze gutanga izi telefone ku Banyarwanda zingana na miliyoni 1,2.
Iyi gahunda kandi ije nyuma y’uko mu mezi abiri Airtel Rwanda yamuritse umuyoboro wacyo bwite wa Internet yihuta ya 4G, izajya ikoreshwa n’abakiliya bayo barenga miliyoni eshanu.




