SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyeshuri witwaje imbunda yishe batatu muri kaminuza ya Rotterdam
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyeshuri witwaje imbunda yishe batatu muri kaminuza ya Rotterdam
Andi makuru

Umunyeshuri witwaje imbunda yishe batatu muri kaminuza ya Rotterdam

Ahupa Radio
Last updated: 2023/09/29 at 7:49 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

 

Polisi y’Ubuholandi yataye muri yombi umunyeshuri  witwaje imbunda wishe abantu nibura batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam.

 

Polisi ivuga ko ku wa kane uwo mugabo wagabye ibyo bitero, w’imyaka 32, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi.

Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro.

Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere. Umwarimu wa kaminuza w’umugabo, w’imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro.

Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda yijimye arimo gukurwa mu nyubako y’ibitaro yambitswe amapingu. Impamvu y’ibyo bitero ntiyahise imenyekana.

Umugabo ucunga umutekano uvuga ko ari we wa mbere wageze ahabereye ibitero yabwiye BBC ko wari umunsi “uteye ubwoba”.

Uyu mugabo, ugaragara ko yahungabanye ndetse utifuje gutangazwa izina, yagize ati: “Byari biteye ubwoba cyane, biteye ubwoba cyane.”

Yavuze ko uwo mugabo witwaje imbunda atinjiye mu bitaro anyuze ku irembo.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte yagize ati: “Nifatanyije n’abazize uru rugomo, abo mu miryango yabo n’abantu bose bahiye ubwoba.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibyo bitero byo ku wa kane, abapolisi b’i Rotterdam bavuze ko uwo mugabo witwaje imbunda bari basanzwe bamuzi. Mu myaka ibiri ishize yahamijwe n’urukiko gukorera ubugome inyamaswa.

Ibitangazamakuru byo mu Buholandi byatangaje ko uwo ucyekwa yitwa Fouad L.

Polisi yavuze ko nta kintu gihari kigaragaza ko hari hari undi mugabo wa kabiri witwaje imbunda.

Ubwo kurasa kwatangiraga kuri ibyo bitaro, abakozi babonetse biruka basohoka mu nyubako y’ibitaro bari kumwe n’abarwayi, bamwe mu barwayi bari kuri bya bitanda bitwarwaho abarwayi.

Habonetse ibyapa byashyizwe ku madirishya abiri y’ibitaro, byanditseho: “Icyumba 32. Twabuze uko dusohoka!”

Barak, umunyeshuri w’imyaka 27 w’Umunya-Israel, yabwiye BBC ko yari ari mu kizamini cy’akazi ubwo kurasa kwatangiraga. Ubwo yasohokaga, yavuze ko byari biteye ubwoba, harimo kumvikana ubutumwa bwinshi bw’intabaza.

Yongeyeho ati: “Ntidushobora kwiyumvisha ko yari umunyeshuri nkatwe.”

Undi munyeshuri yabwiye urubuga rw’amakuru RTL News ati: “Mbere na mbere habayeho kurasa ku igorofa ya kane. Harashwe amasasu ane cyangwa atanu. Nuko icupa ririmo uruvange rw’ibintu bigurumana rijugunywa mu cyumba cyigishirizwamo.”

Abapolisi bo mu mitwe kabuhariwe yo muri polisi y’Ubuholandi  barimo na ba mudahusha biraye muri ibyo bitaro, ndetse n’indege za kajugujugu zabonetse ziguruka hejuru y’inyubako y’ibyo bitaro.

Mbere yuko atabwa muri yombi, polisi yavuze ko uwo ucyekwa, muremure w’imisatsi yijimye wari wambaye imyambaro njya rugamba, ashobora kuba yari ari kuri moto, kandi ko yari afite igikapu cyo mu mugongo, ibyumvisho byo mu matwi (headphones/écouteurs) hamwe n’imbunda nto ya masotela (pistolet).

 

 

 

 

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Ahupa Radio September 29, 2023 September 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kigali Universe ya Coach Gael yafunguwe ku mugaragaro hakinwa irushanwa rya Mini foot (Amafoto)

May 19, 2024
Imyidagaduro

Wizkid agiye gufata ikiruhuko cy’Imyaka 4 atari mu muziki

November 6, 2023
Iyobokamana

Papa Francis yasubitse inama kubera ibicurane

February 27, 2024
Andi makuru

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yasabiwe gufungwa iminisi 30 agateganyo

October 25, 2023
Imyidagaduro

Pallasso mu byishimo nyuma yo kwongera kubonana n’umugore n’abana be

April 26, 2023
Ikoranabuhanga

Skol na Orion BBC biyemeje gutera ibiti 6000 mu bukangurambaga bwa OneShootOneTree

January 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?