Mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Bujumbura aho afite ibitaramo bibiri bikomeye, The Ben yahaye umugore we Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover’.
Ni imodoka uyu mukobwa yashyikirijwe mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Uwicyeza wishimiye bikomeye iyi modoka yashimiye umugabo we amwibutsa ko amukunda bihebuje.
The Ben ahaye Uwicyeza imodoka mu gihe bitegura kwerekeza i Bujumbura aho bazaba bari kumwe mu bitaramo uyu muhanzi agiye gukorerayo ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023.
Iyi modoka ni iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar.amakuru dukesha zimwe mu mbuga zicururizwaho imodoka zihenze ni uko iyi modoka yasohotse mu mwaka wa 2021. Ku isoko mpuzamahanga igura hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 50 by’amadolari.