Umutekano wakajijwe ku mva ya Yevgeny Prigozhin wahoze ayobora umutwe wa Wagner, aho abashinzwe irimbi yashyinguwemo bavuze ko isigaye irindwa amasaha 24 ku munsi.
Ku mva ye hashyizwe camera zigenzura abantu bose bayigezeho nyuma y’uko mu minsi ishize igicurangisho cya violin cyari kiyiriho cyibwe. Prigozhin yashyinguye mu irimbi rya Prokhorovskoe mu Mujyi wa St. Petersburg.
Icyo gicurangisho ni ikimenyetso cya Wagner Group, umutwe ufite abarwanyi bahabwa izina ry’irihimbano ry’ “abacuranzi” kuko izina Wagner hari umuhanzi wo mu Budage uryitwa witwa Richard Wagner.
Kuva Prigozhin yashyingurwa, ku mva ye hashyizwe violin n’igikoresho cyitwa sledgehammer, byombi bifatwa nk’ibimenyetso bya Wagner. Byari ku mva ye akimara gushyingurwa, ndetse n’ibintu bye bwite yasobanuraga nk’iby’agaciro gakomeye.
Prigozhin yapfiriye mu mpanuka y’indege hamwe n’abandi bayobozi b’umutwe ku wa 23 Kanama 2023.