SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Claude Mwene Karangwa uzwi kuri Twitter yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Claude Mwene Karangwa uzwi kuri Twitter yatawe muri yombi
Ikoranabuhanga

Claude Mwene Karangwa uzwi kuri Twitter yatawe muri yombi

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: September 20, 2023
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ishimwe Claude wamamaye nka Mwene Karangwa ku mbuga nkoranyanbaga cyane Twitter yahindutse X, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake no gukoresha ibikangisho.

Amakuru dukesha abari aho ibyo byabereye avuga ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2023 akurikiranyweho ibi byaha yakoreye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Amizero.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko Mwene Karangwa yasanze abasore babiri mu kabari gaherereye ahazwi nko ku bisima atangira kubasagarira arabakubita, ndetse bikavugwa ko yari amaze igihe akangisha uwahohotewe ko azamwica.

Ngo si inshuro ya mbere amusagariye kuko hari n’ikindi gihe yigeze kumukubitira mu bantu birangira anamumeneye telefone.

Kugeza ubu Ishimwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye ikiri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu hamwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

Icyaha cyo gukoresha ibikangisho gihanwa n’ingingo ya 128 y’iri tegeko. Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko atarenze ibihumbi 500Frw.

Urubuga rwa X rugiye gushyira uburyo bwa Live Space bukoresha amashusho
U Bushinwa bwatangiye gukora Internet ya 6G
Airtel Rwanda yashyize kw’isoko Telefone ikoresha 4G n’amapaki ya Internet ahendutse
Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025
Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ireland Electronic Casino New Player Free Spins

December 14, 2017
Imikino

Arsenal yatsinze Everton itayibabariye biyiha andi amahirwe yo gutwara igikombe

March 2, 2023

Chance Vegas Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dublin Law Gambling

September 19, 2017

Dollar Slots Dublin

January 14, 2019

Ie Online Casino Sign Up Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?